APR FC yihereranye Bugesera iyinyagira ibitego bitatu byose

7,350

N’umujinya mwinshi w’ibibazo imazemo igihe, ikipe ya APR FC yihereranye ikipe ya Bugesera Fc iyinyagira ibitego bitatu byose indi ntiyakoramo

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya APR FC, kuri uyu munsi yaje yariye karungu maze umujinya wose iwutura ikipe ya Bugesera FC ubwo yayinyagiraga ibitego bitatu byose ku busa kuri Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo mu mujyiwa Kigali.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa kane taliki ya 27 Ukwakira 2022, utangira ucyerereweho gato kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali.

Mu gice cya mbere amakipe yombi nta n’imwe yabashije kureba mu izamu nubwo bwose wabonaga ikipe ya APR FC yihariraga umupira ndetse ikarema n’amahirwe menshi ariko bikarangira itayabyaje umusaruro.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Bugesera FC yakoze impinduka mu ikipe, impinduka benshi bemeza ko arizo zamukozeho bitanga icyuho kuri ba rutahizamu ba APR FC yari ikeneye cyane aya manota.

Abatsindiye APR FC ni Mugunga Yves, Rwabuhihi Placide na Ruboneka Jean Bosco.

Comments are closed.