Amerika yasabye u Rwanda kureka gukomeza gutera inkunga umutwe wa M23

9,190
Kwibuka30

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye kwihanangiriza u Rwanda zirusaba guhagarika ubufasha ubwo aribwo bwose ruha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano na FARDC.

Mu cyumweru gishize nibwo imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC n’abayifasha yongeye kubura, ni imirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo bahungira mu bihugu bihana imbibe na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Ukwakira 2022 mu nama y’akanama k’umutekano ka ONU i New York yigaga ku karere k’ibiyaga bigari, intumwa y’Amerika muri ONU ku bibazo byihariye bya politiki Ambasaderi Robert Wood yavuze ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro “rutakwihanganirwa”, avuga ko Amerika isaba iyo mitwe “guhagarika ibitero byayo ku baturage b’intege nkeya cyane ba DRC”.

Kwibuka30

Bwana Wood yakomeje avuga ati: “Turanasaba za Leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n’ubufasha bw’igisirikare cy’u Rwanda kuri M23”.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntiragira icyo itangaza nyuma ya bino birego bya USA, ariko u Rwanda rwakomeje guhakana aya makuru ruvuga ko nta nkunga rutera umutwe wa M23. Uwo mutwe nawo wakomeje uvuga ko nta nkunga n’imwe ubona iturutse ku Rwanda.

LONI yakomeje ivuga ko Umutwe wa M23 ufite ubushobozi butangaje ku buryo burenze ubw’umutwe w’inyeshyamba usanzwe, bityo ko nta gushidikanya uwo mutwe ufite ikindi gihugu kiwuri inyuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.