APR FC yongeye gupfukama mu nda ikipe ya Rayon Sport

8,040
Kwibuka30

Ikipe ya APR FC yongeye ikubita ikipe ya Rayon Sport nyuma yo guhiga ko noneho igiye kwigaranzura.

kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Ukuboza 2022, championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus national league yakomeje ku munsi wayo wa 14, umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi, ni umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sport FC yaraye ikuwe ku mwanya wa mbere n’ikipe ya AS Kigali n’ikipe ya APR FC nayo imaze iminsi idahagaze neza.

Ni umukino waranzwe no guhiga ubutwari ku mpande zombi mbere y’uko umukino nyir’izina utangira, ari ku ruhande rw’abafana ari no ku ruhande rw’abayobozi ku mpamde zombi.

Ni umukino watangiye saa cyenda z’umugoroba, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wakirwa n’ikipe ya Rayon Sport. Igice cya mbere cyatangiye ubona amakipe yombi adakina umukino uryoheye ijisho kubera buri ruhande ruba rutinya ko rwinjizwa igitego, wari umukino waranzwe no gucunganwa ku mpande zombi, ariko buri kipe ikanyuzamo igasatita izamu.

Kwibuka30

Mu gicecya kabiri cyatangiranye n’impunduka ku mpande zombi, buri kipe noneho wabonaga ishakisha uburyo yacengera mu rubuga rw’amahina rw’indi ariko ba myugariro bakaba ibamba, kugeza ku munota wa 74 ubwo Yannick yafunguraga amazamu ku ruhande rw APR FC, kiba kibaye igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sport.

Ni igitego cyababaje abakunzi ba Rayon, ikipe ikunzwe n’umubare munini w’Abanyarwanda mu bice byose by’igihugu.

Umukino warangiye amakipe yombi atandukanijwe n’icyo gitego kimwe, bituma ikipe ya Rayon sport isigaho inota rimwe gusa ikipe ya APR FC.

Ku bindi bibuga, ikipe ya Kiyovu Sport yagiye gutsindira ikipe ya Rwamagana iwayo ibitego bibiri kuri kimwe, Gasogi Utd nayo itsinda igitego kimwe Rutsiro FC, Etincelles iherutse gutsinda Rayon Sport yisengereye Espoir iyinyabika bibiri, Mukura VSL yo mu Karere ka Huye ikubita Police FC ya Mashami Vincent igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu munsi, ikipe ya AS Kigali niyo yakomeje kuyobora urutonde rwa championnat n’amanota 30, Rayon Sport ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, APR FC n’amanota 27 ku mwanya wa gatatu, Kiyovu Sports yamaze igihe iri ku mwanya wa mbere ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 27, GAsogi nayo ikaza hasi aho n’amanota 25.

Leave A Reply

Your email address will not be published.