APR FC NA RAYON SPORT ZIKOMEJE GUHATANA ZISHAKA IGIKOMBE NYUMA YUKO ZIBONYE AMANOTA 3 KU BWABUREMBE

11,389

Mu mukino wari witezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ikipe ya APR FC yari yakiriye Kiyovu sport kuri Stade ya Kigali, ku mukino watangiye saa cyenda z’amanywa. Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, ikipe ya APR yatangiranye inyota y’igitego ku buryo yasatiriye cyane izamu rya Kiyovu Sport. Ku munota wa 18 w’umukino, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na NSHUTI INNOCENT ku mupira mwiza yahawe na Emmanuel IMANISHIMWE bakunze kwita MANGWENDE. Igice cya mbere cyarangiye APR iri imbere kuri Kiyovu, igice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka kugira ngo irebe ko yatahukana amanota atatu, nubwo bwosw KIYOVU yananiwe kwishyura icyo gitego yari rarushije APRFC mugice cya kabiri ku buryo bugaragara. Igice cya kabiri cyarinze kirangira ku ntsinzi ya APR FC ya cya gitego kinwe.

Ku rundi ruhande Rayon sport nayo byari ibicika kuko byayisabye iminota 89 kugira ngo yikure mu nzara z’ikipe ya Marines FC Ibifashijwemo na NIYONZIMA Ally waje asimbuye NIZEYIMANA Mirafa ku munota 74, iminota 90 yose y’umukino yarangiye, umusifuzi yongeraho indi ine ariko biba iby’ubusa MARINES ntiyabasha kwishyura.

Kugeza ubu APRFC igize imikino 23 Yose idatsindwa n’amanota 57 ikaba ari nayo iyoboye championnat by’agateganyo, ikaba irusha mukeba wayo Rayon sport FC amanota 7 kuko Rayon ifite 50.

Uko indi mikino yagenze:

APR FC 1-0 Kiyovu Sports
Espoir FC 1-1 Heroes FC
Marines FC 0-1 Rayon Sports,
Musanze 2-0 Gicumbi FC
Sunrise FC 1-1 Gasogi United

Leave A Reply

Your email address will not be published.