AS Kigali inyagiye ibitego bine byose ikipe ya Kiyovu Sport

10,838
Kwibuka30
Ikipe ya AS KIgali imaze kunyagira ikipe ya Kiyovu Sport ibitego bine byose ku busa, bituma AS Kigali iyobora by’agateganyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri championnat Nyarwanda y’umupira w’amaguru nibwo yagombaga gukomeza, mu mikino yari itegerejwe cyane, hari uwa Kiyovu yagombaga guhura n’ikipe ya AS Kigali, umukino wabereye i Nyamirambo.

Iminota 16 ya mbere, ikipe ya AS KIGALI yari imaze kurunguruka inshuro eshatu zose mu izamu ry’ikipe ya KIYOVU Sport.

ku munota wa gatandatu gusa, Haruna Niyonzima yarobye umunyezamu Kimenyi Yves nyuma yo guherezwa na Abubakar Lawal, kiba kibaye igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota ibiri, AS Kigali yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Rukundo Denis wahinduye umupira muremure ugana mu izamu, umunyezamu Kimenyi Yves ananirwa kuwugeraho.

Ku munota wa 16, Ishimwe Christian yahinduye umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abubakar Lawal n’umutwe abanje gusumba Dusingizimana Gilbert na Ngendahimana Eric bari mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 3 byose ku busa bwa Kiyovu Sport, mu gice cya kabiri, ikipe ya As Kigali yakomeje kuba hejuru cyane y’ikipe ya Kiyovu wabonaga imeze nk’inaniwe.

Kwibuka30

Ikipe ya ASC Kigali yaje kongeramo ikindi gitego maze umukino urangira ari ibitego 4 bya AS KIGALI ku busa bwa Kiyovu Sport.

Iyi ntsinzi yatumye ikipe ya AS Kigali iyobora urutonde rwa championnat kuko ku munsi wa mbere wa championnat yari yatsinze ikipe ya Espoir ibitego bitatu, ikaba ifite amanota 6 n’ibitego 7 byose.

Nyuma y’uwo mukino umutoza wa Kiyovu sport Bwana Habingingo Francis yavuze ko yazize kuba abakinnyi be bari bafite imyitozo mike, yagize ati:”Urebye, twinjiye nabi mu mukino, twishyuhije igihe gito cyane.”

Habingingo Francis yakomeje avuga ko ba myugariro be nabo batitwaye neza, ati:”Ba myugariro banjye nabo bantengushye, bahagaze nabi bituma Ikipe ya AS Kigali itubonamo icyuho

Eric Nshimiyimana utoza ikipe ya AS KIGALI yavuze ko intsinzi y’uyu munsi ayikesha abakinnyi be, ati:”Abahungu banjye bari bahagaze neza, hari amakosa yagiye akorwa n’ikipe twakinanaga, niyo twabyaje amahirwe bituma dutsinda”

Comments are closed.