BNR yambuye UNIMONI Bureau de Change Ltd uruhushya rwo gukorera mu Rwanda

6,663
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwatangaje ko bwambuye UNIMONI Bureau De Change Ltd uruhushya rwo gukora imirimo yo kuvunja amafaranga y’amahanga no gutanga serivisi zo kohereza amafaranga kubera impamvu yo kutubahiriza ibisabwa n’amategeko.

Abantu bose bamenyeshejwe ko uzakorana n’iki kigo kimaze imyaka isaga itatu gikorera mu Rwanda muri ibyo bikorwa bihagaritswe azirengera ingaruka zabyo.

Iki kigo gikorera mu bihugu bisaga 15 kikaba cyarigeze kumenyekana nka UAE Exchange. Mu Rwanda iki kigo cyatangaga serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga haba ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bigo, kuvunja amafaranga y’amahanga n’izindi serivisi z’imari zitandukanye.

Kwibuka30

Nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibisabwa n’amategeko y’u Rwanda, iki kigo cyambuwe uruhushya rucyemerera gukorera no gutanga serivisi mu gihugu.

Banki Nkuru y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko izakomeza gusigasira no kureberera imikorere myiza y’urwego rw’imari nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’ibigo byahawe uburenganzira bwo kuvunja ifaranga hagamijwe kurinda ubusugire n”agaciro k’amafaranga y’igihugu.

Kugira ngo ikigo cyemerewe gukora gukora ishoramari mu rwego rw’imari cyane cyane mu kuvunja amafaranga y’amahanga ndetse no kohereza amafaranga ku rwego mpuzamahanga, kiba kigomba kubahiriza amabwiriza agenga imikorere inoze hagamijwe kwirinda ko abakiliya babigana bahomba cyangwa agaciro k’amafaranga y’Igihugu kakahahungabanira.

Ku rubuga rwa Banki Nkuru y’u Rwanda hagaragaraho ibisabwa byose ukeneye gushinga ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga y’amahanga mu Rwanda.

Comments are closed.