Urugendo nta bwo rwayihiriye AS Kigali irahondaguwe 4-1 ihabwa n’ikarita y’umutuku

6,627

Ikipe ya AS Kigali ihuye n’akaga gakomeye muri Tunisia itsindwa na CS Sfaxien ibitego 4-1 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

Mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali ntihiriwe n’urugendo kuko irakubiswe karahava.

Image result for as kigali

Ku munota wa gatandatu gusa ikipe ya CS Sfaxien yahise itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Firas Chaouat ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Uwitwa Ahmed Ammar yaje gutsindira CS Sfaxien igitego cya kabiri, maze nyuma y’iminota mike gusa igice cya kabiri gitangiye AS Kigali yahise ibona igitego cyitsinzwe na Nour Zammouri.

Mohamed Soula yaje gutsinda ibitego bibiri, maze Muhadjiri HAKIZIMANA mbere gato y’uko umukino urangira ahabwa ikarita itukura, umukino urangira ari ibitego 4-1.

Abakinnyi babanjemo:

Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric Zidane, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein Tshabalala, Aboubacar Lawal na Alexis Ortomal

Image result for as kigali
Image result for as kigali

Comments are closed.