Saleh Uwimana wamenyekanye mu itangazamakuru na Sinema; mu mikoranire mishya na Action Driving&Laguage school .

15,588
RPF

Saleh Uwimana na Uwimbabazi Joselyne nyiri Action Driving&Laguage school .

Nyuma yo gusohora film yise KUKI yatambutse kuri Channel ya youtube “Newlight Afri TV“, umunyamakuru Saleh Uwimana ufite kampani ya Kigali Special Business Connect ikora ibijyanye no kwamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga yasinye amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya Action Driving and Languages school.

Action Driving and Languages school ni ikigo kigisha amategeko y’umuhanda , gutwara ibinyabiziga n’indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, n’ikespanyol gikorera mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali.

Kigali Special Business Connect izajya yamamaza ibikorwa by’iki kigo kigisha amategeko y’umuhanda , gutwara ibinyabiziga n’indimi, binyuze mu kugeza ibikorwa byacyo ku bantu benshi hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga nkuko Saleh Uwimana yabitangaje.

Yagize ati:” tugiye gukorana mu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa byabo binyuze mu buryo bw’imbuga nkoranyambaga bikagera ku bantu benshi mu buryo bworoshye. Hazajya hakoreshwa imbuga nkoranyambaga zabo nk’ikigo, ndetse rimwe na rimwe hanakoreshwe izanjye zirimo Instagram na Facebook”.

Saleh Uwimana asinya amasezerano

Yavuze kandi ko hari abandi basanzwe bakorana muri ubwo buryo barimo na FREE TRADE AB LTD, ikigo kiranguza k’ikanacuruza ibikoresho by’ubwubatsi, amazi n’amashanyarazi giherereye Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Action Driving and Language School Uwimbabazi Joselyne yishimiye imikoranire na Kigali Special Business Connect(KSBC)

Uwimbabazi Joselyne asinya amasezerano

Kigali Special Business Connect(KSBC) ni kampani nyarwanda yamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho ifungura ikanamenyekanisha izo mbuga nkoranyambaga bigafasha ba nyir’ibikorwa kumenyekanisha ibikorwa byabo bikagera ku bantu benshi mu buryo bworoshye. Yashinzwe mu 2019, ibona ubuzima gatozi mu 2020.

Isanzwe ikorana na Kigali Special Business Connect

Leave A Reply

Your email address will not be published.