Umusifuzi Bwiza yahanishijwe kudasifura imikino 6 kubera kwanga igitego cya Rayon sport

5,096
Kwibuka30

Umusifuzi Bwiriza Nonath umaze iminsi avumwa n’abafana ba Rayon Sports kubera kubatesha amanota ku mukino wa Mukura VS banganyije igitego 1-1,yafatiwe ibihano.

Amakuru aravuga ko Bwiriza Nonati usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, yamaze gufatirwa ibihano by’imikino 6 adasifura kubera icyemezo yafashe kirimo kwibeshya ubwo Rayon Sports yakirwaga na Mukura VS, ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023,mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 18.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza igitego cyatsinzwe na Moussa Camara ariko umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, Bwiriza Nonath avuga ko habayeho kurarira.

Kwibuka30

Muri ayo mashusho,bigaragara ko n’ubwo iki gitego cyanzwe, cyatsinzwe nta kurarira kwigeze kubaho bityo Rayon Sports ishobora kuba yarabuze amanota ku maherere.

Nyuma y’umukino, akanama gashinzwe abasifuzi katangiye gusesengura amashusho y’uyu mukino by’umwihariko kuri iki gitego, basanga habayeho kwibeshya Camara atari yaraririye, ari na ho havuye biriya bihano.

FERWAFA yahanishije Nonati imikino 6 adasifura, bivuze ko ashobora kuzagaruka mu kazi shampiyona ibura iminsi 5 ngo irangire.

Ntabwo ari ubwa mbere Bwana Bwiriza Nonati ahanwa kuko no mu mwaka ushize w’imikino 2021/2022, yigeze koherezwa gusifura muri shampiyona y’abagore bitewe n’udukosa twa hato na hato yakoze mu y’abagabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.