Australia: Hashyizweho itegeko rikumira abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

841

Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yemeje umushinga w’itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16, gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Iri tegeko ribuza umuntu uwo ari we wese kwemerera umwana uri munsi y’imyaka 16 kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga.

Harimo ko urubuga nkoranyambaga rutazashyiraho amabwiriza abuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga, ruzahanishwa amande agera kuri miliyoni $32.5.

Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mezi 12 ari imbere.

Guverinoma ya Australia ivuga ko iryo tegeko rigamije kurinda abana ibyago bashobora guhurira nabyo ku mbuga nkoranyambaga.

Ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google na Meta byasabye Australia kwigiza inyuma ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko, kugeza bishyizeho uburyo butuma bimenya neza ko ubikoresha yujuje imyaka isabwa.

Comments are closed.