B2C YAHAGARITSE IGITARAMO CYARI GITEGEREJWE NA BENSHI

1,163
Kwibuka30

Itsinda ry’abahanzi rya B2C ryatangaje ko ryahagaritse igitaramo cyari giteganyujwe tariki mu kwa gatanu

Ibi byamenyekanye mu gitodo cyo kuri uyu wakabiri ubwo itsinda rikomeye ry’abanyamuziki ryo mu ghugu cya Uganda B2C ryatangaje ko batazakora igitaramo nk’uko bari barabiteguje abakunzi babao.

Kwibuka30

Byari biteganyjwe ko igitaramo cyabo kizaba ku wa 10 Gicurasi, 2024, bakaba bari kuzagikorera umunsi umwe n’umuhanzi Ray G. Kuba bagisubitse byahaye amahirwe menshi uyu muhanzi ko ashobora kuzacyinjirizamo agatubutse.

Mu magambo ushinzwe kureberera inyungu z’aba bahanzi bagize itsinda rizwi nka Born to concur mu magambo arambuye, yavuze ko itariki nshya iki gitaramo kizaberaho bazayimenya vuba bishoboka, nyamara yirinze gutangaza icyabateye gusubika iki gitaramo.

Bivugwa ko hari aho byaba bihuriye n’itariki umuhanzi Ray G yashyizeho mu cyukuko bakekaga ko bishobora kuzagabanya umubare w’abazitabira igitaramo cyabo. Hari hashize iminsi bivugwa ko hashobora kuzabamo impinduka kuri iyi tariki yari yaratangajwe, ndetse ninako byagenze, bikaba byashyizwe ku mugaragaro mu gitondo cyo kuri uyu munsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.