PALLASO YAGARAGAJE AKAMARO KANINI IKORESHWA RY’UBWENGE BUHANGANO RIGIYE KUZAMARIRA UMUZIKI WA UGANDA.

864

Pallaso yavuze ko ikoreshwa ry’ubwenge Buhangano(AI) mu muziki wa Uganda rigiye kuwishyira ku rundi rwego.

Abenshi ku isi bakomeje kwibaza ikigiye kuzaba nyuma y’uko ibintu byinshi bizaba bimaze kugezwamo ikoreswa ry’ubuhanga buhangano, ibizwi nka Artificial Intelligence (AI) mu rurimi rw’icyongereza dore ko kugeza kuri ubu, iri koranabuhanga rikoreswa mu mamashini, guhindura amagambo mu zindi ndimi, muri za mudasobwa, mu marobo, mu muziki n’ahandi.

Muri iyi minsi abanyamuziki n’abakunzi bawo muri icyo gihugu, bakomeje kujya impaka ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rishya, bamwe bakemezako nta buhanga buzongera kugaragara mu muziki ukorwa n’abahanzi bo muri Uganda, nyamara hari abatabibona gutyo, ahubwo bakagaragaza ko imbere ari heza, biakzaba nk’uko havutse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, bigatanga urubuga rwo gucururizaho imiziki.

Pius Mayanja uzwi cyane nka Pallaso we ntabwo abibona nk’ibizteza ikibazo. Uyu muhanzio w’imyaka 36 yavuze ko kubwe asanga ari ikoranabuhanga ryiza cyane, abenshi batarigaho ngo ahubwo batangire kuribyaza umusaruro. Yasabye bagenzi be kubiha umwanya ndetse ahubwo bagakoresha AI bakareba aho ibageza nk’abanyamuziki. Yasoje avuga ko nk’uko haje Murandasi n’imbuga nkoranyambaga, yizera ko n’iri koranabuhanga rizabavana ku rwego rumwe, rikabageza ku rundi runashimishije.

Comments are closed.