Ba ofisiye batanu bari mu ngabo za FARDC bahisemo gusanga M23

4,935
Kwibuka30

Kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bwa M23 bwagaragaje abasirikare batanu bari ku rwego rwa Ofisiye bahisemo gutandukana n’ingabo za Leta bahitama gusanga umutwe wa M23.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 8 Gashyantare 2023, ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwagaragaje bamwe mu basirikare bari ku rwego rwa ofisiye baherutse gusezerera igisirikare cya Leta FARDC bagahitamo kugana umutwe wa M23.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe n’umuvugizi w’uwo mutwe Major Willy Ngoma, muri abo basirikare bagera kuri batanu harimo Major Gakufi Desire, uyu yigeze kuba umuyobozi wungirije wa polisi muri Masisi, ndetse na Colonel Bahati John, Colonel Nkusi, Major Said Zidane, na lieutenant Musafili Janvier.

Kwibuka30

Mu kiganiro gito bano basirikare bahaye itangazamakuru, bavuze ko bahisemo gusanga uyu mutwe wa M23 kubera ko mu gisirikare cya FARDC batari bafashwe neza, bahoraga batotezwa kubera ko bari mu bwoko bw’Abatutsi.

Major Gakufi yavuze ko beherutse kwica ise wabo bamuziza ubwoko bwe, yagize at:”Jye nari umusirikare wa FARDC kandi mazemo igihe kitari gito, ariko baherutse kwica data wacu bamuziza kuba ari umututsi, yishwe n’umusirikare mugenzi wanjye nyuma yo kumukorera iyicarubozo, urumva rero sinakomeza gukorera igisirikare kitanyemera, cyica benewacu, naba ndi umugambanyi nanjye”

Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yavuze ko iki ari igikorwa cyiza cya gitwari, ndetse asaba n’abandi bumva babangamiwe n’igisirikare cya Leta FARDC kuza bakabasanga ndetse abizeza kuzakorana nabo neza.

Umutwe wa M23 umaze igihe uri mu ntambara n’igisirikare cya Leta FARDC ndetse uyu mutwe ukaba umaze kwigarurira uduce tutari duke two mu burasirazuba bwa Congo. Leta ya DRC yakomeje gushinja u Rwanda kuba ariyo itera inkunga umutwe wa M23, ibirego u Rwanda rwahakanye kuva kera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.