Kigali: Umushoferi yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa umupolisi

4,061
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu kigo cy’i Remera mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare, hafatiwe umushoferi washakaga gutanga ruswa ngo bamuhe icyemezo cy’ubuziranenge atujuje ibisabwa.

Ubwo uwo mushoferi yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo atwara, yahereje umupolisi ibihumbi 45Frw ngo yemererwe guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge hirengagijwe amakosa ya mekanike y’imodoka ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yagize ati “Aho kugira ngo akurikize ibisabwa, ahubwo yihutiye gushaka gutanga ruswa ngo amakosa y’imodoka ye yirengagizwe bityo abashe guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge.”

Nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bagiye bagerageza ibikorwa nk’ibi, uwo mugabo yahise afatirwa mu cyuho, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

Kwibuka30

Amwe mu makosa ikamyo ye yari yagaragaje mu igenzura rya mbere harimo kuba feri zidakora neza, gucika kwa shasi, kuvubura ibyotsi byinshi n’ayandi makosa.

CP Kabera yavuze ko uretse ko no kuba ikamyo ye igaragaza aya makosa atandukanye yatera ingaruka zikomeye zirimo impanuka zatwara ubuzima bwa benshi, gutanga ruswa ni icyaha kidashobora kwihanganirwa na gato.

Uwafashwe n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.