Ba Prezida KAGAME Paul na Pierre NKURUNZIZA bagiye kongera guhura

18,582
Kwibuka30

Kwibuka30

Prezida Paul KAGAME w’u Rwanda agiye kongera guhurira muri Repubulika Iharanira demokrasi ya Congo na Prezida PIERRE NKURUNZIZA w’u Burundi.

Nyuma y’ibibazo bya Politike hagati y’ibi bihugu by’abaturanyi byatangiye mu mwaka wa 2015, bano bayobozi babiri ntibongeye guhura, ariko kuri ubu biteganijwe ko bano ba prezida babiri bazahurira mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi mu gace ka BUKAVU ku butumire bwa Prezida Tchisekedi wa Congo mu muhango wo gutaha laboratwari y’ikitegererezo kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Ukwakira 2019. Iyi laboratwari izaba icyitegerezo ku mugabane wa Afrika kuko izatunganya ibikomoka ku buhinzi. Kuva mu mwaka w’i 2015 nyuma y’invururu mu gihugu cy’u Burundi ku kibazo cya manda, ndetse n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi, bano bayobozi babiri ntibongeye kubonana, igihugu cy’u Burundi cyahoze gishinja u Rwanda gucumbikira abayirwanya, ibirego u Rwanda rutigeze rwemera. Kuva muri uwo mwaka prezida PIERRE NKURUNZIZA yasohotse mu gihugu cye inshuro imwe gusa naho ajya muri Tanzaniya.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.