Umukobwa w’imyaka 14 n’abandi batatu bapfuye bari kwifata SELFIE

14,587
Kwibuka30

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko hamwe n’abandi 3 bo mu muryango umwe banyereye bagwa mu rugomero rw’amazi bari kwifata Selfie bahita barapfa.

Kwibuka30

Abantu bane bakoze impanuka barapfa nyuma yo kunyerera ku rugomero rw’amazi bari kwifata ifoto ya Selfie mu gihugu cy’Ubuhinde. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Ubuhinde na Police yo muri icyo gihugu avuga ko iyo mpanuka yabaye ku cyumweru taliki ya 6 Ukwakira ku rugomero rwa Pambaru ruherereye muri Leta ya Tamil Nadu.

Umwe mu babonye uko byagenze ndetse akaba n’umwe mu barokotse, yabwiye polisi ko bari gufata agafoto k’urwibutso nyuma y’ubukwe, maze begera urwo rugomero ngo barwifotorezeho narwo ruzagaragare mu ifoto, maze baranyerera bagwamo. Uwo mugabo akibona ko bagenzi be baguye mu rugomero yagerageje koga maze arohoramo umwe ariko abandi bane bamira nkeri barapfa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya all indians institute of medical sciences cyagaragaje ko kugeza ku isi abantu bamaze guhitanywa no kwifata selfie ari 259 hagati y’umwaka wa 2011 na 2017 gusa, muri abo igihugu cy’Ubuhinde akaba aricyo kiza ku isonga mu gutakaza abantu benshi bapfira muri izo mpanuka, hagakurikura Uburusiya, Leta Zunze ubumwe za Amerika na Pakistani ku mwanya wa kane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.