Babiri bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yafashe abantu batatu, bafite ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima ibiro 8 n’udupfunyika twarwo 2000, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Nyabihu na Rubavu.
CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari Uwitonze Aline na Iradukunda Kevine, aho umwe yafatanywe udupfunyika 1014 undi afatanwa udupfunyika1003 tw’urumogi ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Ruhongore, Akagali ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba, mu Karere ka Nyabihu.
Hanafashwe kandi kuri uwo munsi Nsengiyumva Pascal wari ufite ibiro umunani by’urumogi, afatirwa mu Mudugudu wa Kanyamatende, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu.
Asobanura uko bafashwe CIP Rukundo yagize ati “ Polisi yakiriye telefone y’umuturage utuye mu Kagari ka Terimbere, avuga ko Nsengiyumva afite umufuka bicyekwa ko urimo urumogi, Polisi yihutiye kugera aho uwo muturage avuze, bafata Nsengiyumva barebye mu mufuka afite basanga harimo ibiro 8 by’urumogi ahita afatwa arafungwa.”
Akimara gufatwa Nsengiyumva yahishuye ko urwo rumogi yari arukuye ku mucuruzi warwo utuye mu Murenge wa Busasamana, akaba yari arushyiriye abakiriya mu Murenge wa Nyundo.
CIP Rukundo yasobanuye ko Uwitonze na Iradukunda bafatiwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa na Polisi hagamijwe gufata abantu binjiza magendu n’ibiyobyabwenge.
Ati “ Ubwo abapolisi bari mu kazi kabo bashyize bariyeri mu Muhanda munini uva Rubavu ujya Musanze, ishyirwa mu Kagali ka Nyamitanzi ari naho bahagarikiye imodoka itwara abagenzi basatse abayirimo hafatwa abagore babiri bakenyereye ku dupfunyika 2017 tw’urumogi, bahise bafatwa barafungwa.”
Aba bose bafashwe nyuma y’aho Polisi y’ u Rwanda yakajije ingamba zo gufata abantu bose bacuruza urumogi, cyane cyane abarwinjiza mu gihugu barukuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ni nyuma y’aho kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama, hafashwe uwitwa Twiringiyimana afite ibiro 10 by’urumogi arukuye mu mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, afatirwa mu Mudugudu wa Buhita, Akagali ka Bukwashuri, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera.
Muri uku kwezi kwa kanama, tariki ya 7, hafashwe kandi abacuruzi batatu b’urumogi bari bafite ibiro 10, bafatirwa mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagali ka Byimana, Umudugudu wa Busasamana.
CIP Rukundo yashimye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru y’abantu bacuruza urumogi, ahishurira ibijandika mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye, igisigaye ari ugufatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ngo hakurikizwe amategeko, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Comments are closed.