“Umwanzi duhanganye ni umunyantegenke, nta bushobozi afite bwo kudukura i Bunagana” Maj. Willy Ngoma

8,201
Kwibuka30

Nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko FARDC imaze kwisubiza tumwe mu duce twari twarafashwe na M23, uwo mutwe wahakanye ayo makuru uvuga ko umwanzi barwana adafite imbaraga zo kubatsimbura muri utwo duce.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 umaze igihe warashegeshe ingabo za FARDC n’igihugu muri rusange, yanyomoje amakuru yavugaga ko ingabo z’igihugu FARDC zaba zarigaruriye tumwe mu duce twari mu maboko ya M23.

Mu kiganiro umuvugizi wa M23, Willy NGOMA yahaye umunyamakuru wa Rwanda tribune, yanyomoje iby’ayo makuru, avuga ko kugeza ubu bakiri mu birindiro byabo i Bunagana, ndetse ko badateze kuhava mu gihe cyose hatarabaho ibiganiro hagati ya Leta n’uwo mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Kwibuka30

Major Willy Ngoma yagize ati:” Turacyari bu birindiro byacu byose, twatakaje he?Ese twahatakaje mu yihe nzira? Ariko koko ubu FARDC ifite imbaraga zo kudukura mu gace twafashe ? oya ntazo ifite rwose.” Major Willy Ngoma Yongeyeho ko bidashoboka ko FARDC yabirukana aho bafashe ko nababitangaza baba bameze nk’abari mu nzozi.

Uyu Muvugizi wa M23 Maj will yakomeje avuga ko ayo makuru yasakaye Ku mbugankoranyambaga avuga ko FARDC yabirukanye mu gace ka Bunagana  nyamara ari ikinyoma kidafite ishingiro ,kuko umwanzi bahanganye ari umunyantege nke.

Amezi amaze kurenga abiri umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagana, mu gihe ingabo za FARDC zikaba zimeze nk’ahozananiwe kubatsimbura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.