bagabo 3 batawe muri yombi bakurikiranyweho gutwika umugore bakoresheje lisansi

4,818
Kwibuka30
Rulindo: Abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Shyorongi baravuga ko  cyabakuye kure - Kigali Today
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwataye muri yombi abantu bagera kuri batatu, bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutwikisha lisansi umuntu kugeza ashizemo umwuka.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu bo mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa shyorongi ahazwi nka Nyabyondo, abo bantu bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umubyeyi w’abana batatu witwa Clementine Mukagatare.

Ano makuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry, avuga ko bano bose uko ari batatu bamaze gutabwa muri yombi kandi bakaba bafashwe ku mpamvu z’iperereza kuko ari bamwe mu bari bafitanye amakimbirane na nyakwigendera.

Amakuru dukesha Radio1 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umunyamakuru w’icyo gitangazamakuru uvuga ko nawe atuye muri ako gace kabereyemo amahano mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko uwitwa Emmanuel ariwe ukomeje gushyirwa cyane mu majwi kuko na nyakwigendera yasize abyivugiye.

Umunyamakuru wa Indorerwamo.com wabashije kugera mu gace byabereyemo abasha kuvugana na bamwe mu baturage bamubwiye ujo byagenze.

Kwibuka30

Uko byagenze

Uwitwa RENZAHO (Ni izina tumuhimbiye kuko atashatse kujya mu itangazamakuru) yavuze ko Mukagatare yari avuye mu ga santere k’aho nyine Nyabyondo, maze umugabo witwa Manweri aramukurikira, maze undi agerageza kumuhunga, birangira undi amugezeho, yahise amusukaho lisansi ahita akongeza ikibiriti, ubwo Madame Mukagatare yagiye ashya yirukankira mu ngo zo hafi aho, abaturanyi bagerageje kumuzimya bakoresheje amazi ariko biranga biba iby’ubusa, arashya kugeza apfuye. Ariko nk’uko umwe mu bagerageje kumuzimya batumbwiye, bavuze ko ubwo yari ariho ashya, yavuze ko azize Emmanuel.

Emmanuel washyizwe mu majwi ni muntu ki?

Abaturiye nyakwigendera batubwiye ko Manweri ari umwe mu bagabo bo muri ako gace uzwi cyane, ngo Manweri yari asanzwe yanga urunuka uno mubyeyi kuko yigeze kumurega icyaha kijyanye no gufata ku ngufu umwana we, Renzaho ati:”Nibyo rwose, nta muntu n’umwe utabizi hano muri karitiye, Manweri yigeze gufungwa kubera icyaha cyo gufata no gusambanya ku ngufu umwana wa nyakwigendera, ariko twese ntituzi uburyo yarekuwe, akirekurwa yakomeje kuvuga ko azagirira nabi nyakwigendera.

Ikindi kandi, abaturage baravuga ko na mbere y’uko amutwika, yari aherutse kumukubitira mu nzira, ndetse anamubwira ko azamwica, bikavugwa ko na nyakwigendera yagerageje kugeza ikibazo cye mu nzego z’ibanze ariko bakamurangarana kugeza ubwo amwishe.

Comments are closed.