Tuyishime na Mutabazi birukanywe mu ishyaka kubera ubugambanyi

3,564
Kwibuka30
Dr Frank Habineza arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo  - RUSHYASHYA
Umuyobozi w’ishyaka rya Politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Green Party, yavuze ko hari abanyamuryango babiri bamaze kwirukanwa burundu muri iryo shyaka kubera ubugambanyi.

Dr.Frank Habineza uyobora Green Party yatangaje ko abayoboke babiri baryo birukanywe bazizwa imyitwarire mibi n’imigambi mibisha y’ubugambanyi yo gushaka gusenya iri shyaka.

Komite Nyobozi Nshingwabikora y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), niyo yafashe uyu mwanzuro ku wa 24 Ukwakira 2021.

Itangazo ryashyizweho umukono na Dr Habineza uyobora iri shyaka rivuga ko abirukanywe ari Tuyishime Jean Deogratius na Mutabazi Ferdinand.

Kwibuka30

Riti “Byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya ishyaka barisenyera mu ryo benda gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu, kandi byagaragaye ko bamaze igihe bakangurira bamwe mu bayobozi b’ishyaka gufatanya nabo muri uwo mugambi mubisha.”

Rivuga kandi ko byakomeje kugaragagara ko nta bunyangamugayo bwabaranze cyangwa indangagaciro z’ishyaka ahubwo banyuranyije n’amategeko y’Ishyaka ndetse n’itegeko rigenga imyitwarire y’abanyapolitike n’imitwe ya politike mu Rwanda.

Tuyishime wirukanywe yari yarakuwe kuri lisiti ya burundu y’abakandida biri shyaka mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’ Amatora yeretse abayobozi b’Ishyaka dosiye y’urubanza abaturage batandukanye bari baramurezemo ku byaha by’ubwambuzi, kubura ubunyangamugayo no kutubaha amategeko.

Mutabazi utuye mu Karere ka Ruhango, we mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo yiburishije irengero nyuma yo kutishyura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo bya politike.

Comments are closed.