BAL 2025: APR BBC yaraye itsinze Rivers Hoopers igera muri ½ ku nshuro ya mbere (Amafoto)

243
kwibuka31

APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025) yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 104-73 igera muri ½ ku nshuro ya mbere mu mateka.

Uyu mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025, muri SunBet Arena mu Mujyi Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Wari umukino wa Gatatu uhuje impande zombi muri iri rushanwa, imikino ibiri iheruka yose yatsinzwe na Rivers Hoopers.

APR BBC yifuzaga kuba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igeze muri ½ cyirangiza kuva iri rushanwa ryatangiye mu 2021.

APR BBC yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abakinnyi nka Aliou Diarra, Nuni Omot na Chasson Randle batsinda amanota meshi.

Aka gace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 11 ya Rivers Hoopers.

Ikipe y’Ingabo yakomeje kongera ikinyuranyo mu gace ka kabiri, Aliou Diarra, Nuni Omot, Chasson Randle na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi.

Aka gace yagatsinzemo amanota 33 kuri 21. Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Rivers Hoopers amanota 57 kuri 32.

Iyi kipe yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu, Chasson Randle Aliou Diarra, Noel Obbadiah batsinda cyane.

Ku rundi ruhande, Rivers Hoopers yagaragazaga imbaraga nke kuko amanota atatu na rebound byose byari byanze.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora n’amanota 83 kuri 52 ya Rivers Hoopers.

Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kugendera muri uwo mujyo ibifashijwemo, Aliou Diarra, Nuni Omot Obadiah Noah na Uwitonze Justin watsinze amanota atatu yikurikiranya.

Rivers Hoopers yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ubwugarizi bwa APR BBC bukomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Rivers Hoopers amanota 104- 73 igera muri ½ cya BAL 2025 ku nshuro ya mbere mu mateka.

Nuni Omot wa APR BBC yatsinze amanota 21 akora na rebound 5. Yakurikiwe na mugenzi we Aliou Diarra watsinze amanota 20 akora Rebound 10.

Muri ½, iyi kipe izahura na Al Ahli Tripoli yo muri Libya bari kumwe mu itsinda rya Nile Conference ryabereye i Kigali muri Gicurasi, ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025.

Iyi kipe y’ingabo yabaye iya kabiri yo mu Rwanda yageze muri iki cyiciro nyuma ya Patriots BBC yabigezeho mu mwaka wa 2021.

Comments are closed.