Ballon d’Or isubijwe mu kabati ka FIFA ntabwo izatangwa uyu mwaka 2020
Ikinyamakuru France Football cyatangaje ko uyu mwaka wa 2020 kitazatanga igihembo cya Ballon d’or cyari kimaze imyaka myinshi gitangwa ariko uyu mwaka cyakomwe mu nkokora na Covid-19.
Bwa mbere kuva mu mwaka w’i 1956 iki gihembo cya Ballon d’Or gitangira gutangwa nticyigeze gihagarikwa ariko uyu mwaka kubera ibibazo isi yose yagize bitewe na Coronavirus iki gihembo ntikizatangwa.
Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru France Football witwa Pascal Ferre yagize ati “Bwa mbere mu mateka kuva mu mwaka wa 1956 igihembo cya Ballon d’Or kizafata akaruhuko.Uyu mwaka wa 2020 nta gihembo kizatangwa nyuma yo kureba tugasanga ibigenderwaho bitarujujwe.
Ikinyamakuru France Football gitegura kikanatanga Ballon d’Or cyatangaje ko uyu mwaka kitazatangwa kubera ko ibigenderwaho mu kugitanga bitagezweho muri uyu mwaka.
Ballon d’or ni igihembo bahemba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi hose mu mupira w’amaguru, nyamara mu ntangiro zacyo si uko byari bimeze.
Igihembo cya Ballon d’or cyatangijwe muri 1956 cyatangijwe n’ikinyamakuru kitwa France Football, iki kikaba cyari igitekerezo cy’abanyamakuru bitwa: Gabriel Hanot, Jacques Ferran, Jacques Goddet na Jacques de Ryswick.
Iki gihembo kigitangira cyahembwaga umukinnyi ukomoka ku mugabane w’uburayi,akaba ari nayo mpavu Pele na Maradona batigeze batwara iki gihembo kandi aribo bafatwa nk’abakinnyi beza ba football b’ibihe byose.
Mu mwaka wa 1995 iki gihembo cyaje guhindurwa noneho kikazajya gihemba umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’uburayi n’ubwo yaba akomoka ahandi ariko apfa kuba akinira Club yo ku mugabane w’uburayi, ibi byatumye uwitwa George Weah ukomoka muri Liberia (Afrika) abasha guhabwa iki gikombe, tunabibutse ko ari nawe munyafiruka wenyine wabashije gutwa iki gihembo.
Mu mwaka wa 2007, Ballon d’or yaje kwagura imipaka noneho ikazajya ihembwa umukinnyi wese witwaye neza aho yaba akomoka hose.
Muri 2009 Ballon D’or yaje kwitwa FIFA Ballon d’Or nyuma y’imikoranire ya FIFA na France Football ndetse hashyirwaho n’uburyo bushya bwo gutora abakinnyi bayihatanira, ubu hafatwa abakapiteni 208 b’amakipe y’ibihugu,abatoza 208 b’amakipe y’ibihugu ndetse hakiyongeraho n’abanyamakuru 208.
Muri 2010 kandi bongeye bahinduraho gato aho guhemba umukinnyi umwe gusa, bongeraho ko bazajya bakora ikipe y’umwaka,bagahemba umukinnyi w’umukobwa w’umwaka, umutoza w’umwaka n’ibindi byinshi.
Kuva yatangira gutangwa, habaye Ballon D’Or ebyiri, iya mbere yari irimo imirongo ikoze nka Ballon za kera nyine noneho nyuma haba haraje iyi nshya tubona muri iki gihe bikaba byaratewe n’ikibazo France Football yagiranye na Addidas.
Kuva muri 1956 Ballon d’or yegukanywe n’abakinnyi batandukanye gusa umukinnyi umaze gutwara nyinshi ni Lionel Messi umuny’Argentine ukinira ikipe ya Fc Barcelone umaze gutwara 6.
Iheruka 2019 mu bagabo yatwawe na Lionel Messi
ukinira FC Barcelone. 2018 yari yatwawe na Luka Modric
.
Mubagore iheruka gutwarwa na: MEGANA RAPINOE
muri 2018 yatwanawe :
muri 2020 isubijwe mu kabati ka FIFA ni ugutegereza igihe imikino izakomereza koronavirusi igenjeje amaguru make
Comments are closed.