Baltasar Engonga yakatiwe imyaka umunani azira amashusho y’urukozasoni.


UmunyaGuinée équatoriale, Baltasar Ebang Engonga, yahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta no kugira uruhare mu byaha bya ruswa, ahanishwa gufungwa imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni 125,4 CFA asaga miliyoni 320 Frw.
Uyu mugabo wari umuyobozi w’ikigo cya Guinée équatoriale gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari, yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatabwaga muri yombi nyuma yo gufatanwa amashusho arenga 400 agaragaza abagore baryamanye mu bihe bitandukanye, barimo n’abafite izina rikomeye.
Aya mashusho yabonetse ubwo inzego z’umutekano zakoreshaga iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo, basaka mu rugo rwe no mu biro bye, aho basanze CD n’ibindi bikoresho birimo amashusho menshi y’abagore baryamanye.
Urubanza Balthasar yaregwagamo rwanagaragayemo abayobozi benshi bakoreraga urwego rushinzwe ubwishingizi, na bo bahamijwe ibyaha byo gukoresha ububasha bahawe n’amategeko mu nyungu zabo bwite, bifashishije ingendo n’ubutumwa byitiriwe akazi.
Balthasar avuka mu muryango w’abanyapolitiki, akaba mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo. Ni umuhungu wa Baltasar Engonga Edjo, uyoboye Komisiyo y’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati [CEEAC].
Comments are closed.