Bamporiki yongerewe umwaka w’igifungo mu bujurire

8,178

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, yakatiwe imyaka itanu y’igifungo nyuma yo kujuririra igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akaba yarajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo na rwo rukaba rwasanze ahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke.

Uyu mugabo bivugwa ko yashyikirije ubujurire Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo ku itariki 25 Ukwakira 2022, nyuma yo kutanyurwa n’Igihano yakatiwe amaze guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Icyo gihe yakatiwe imyaka ine  igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda. ariko kuri ubu ihazabu yagabanyijwe igezwa kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Comments are closed.