Igisirikare cy’u Rwanda cyarashe ku ndege ya FARDC yari yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda

6,476
Kwibuka30

Indege y’intambara (Sukhoi-25)  ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda bitangaza ko  ibyo byabaye 17h03, rigashimangira ko ingamba z’ubwirinzi zafashwe.

U Rwanda rwasabye Repubulika Iharanira Demukrasi ya Kongo guhagarika ubushotoranyi.

Ni ku nshuro ya 3 indege y’intambara ya Repubulika iharananira Demokarasi ya Kongo ivogereye ikirere cy’u Rwanda mu mezi atatu akurikirana kuva mu Gushyingo 2022.

Kwibuka30

Ku nshuro ya mbere indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy’u Rwanda tariki 7 Ugushyingo 2022, imara umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu ibona gusubira i Goma.

Igikorwa nk’iki cyaherukaga tariki 28 Ukuboza 2022 ubwo nabwo indege yo mu bwoko bwa sukhoi-25 yavogeraga ikirere cy’u Rwanda mu gace k’ikiyaga cya Kivu.

Mu karere ka Rubavu abaturage babonye indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ivogera ikirere cy’u Rwanda, bavuga ko bafite icyizere inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubushobozi bw’igihugu bwo kubarinda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.