Bamwe mu babyeyi batewe impungenge n’abana b’abangavu bakomeje guterwa inda muri ibi bihe batari kujya ku ishuri

8,171

Bamwe mu babyeyi baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire ya bamwe mu ngimbi n’abangavu muri ibi bihe amashuri afunze, kuko basanga hatagize igikorwa inda ziterwa abangavu zishobora kuziyongera kurushaho.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana iravuga ko iki ari cyo gihe umubyeyi yakagombye kuba hafi y’umwana we.

Imibare itangwa na bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abana b’abakobwa basambanywa bagaterwa inda bakomeje kwiyongera.

Nko mu Kigo Nderabuzima cya Kagugu kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa 3 bakiriye abangavu 5  basambanyijwe banaterwa inda, kuva mu kwa 4 kugeza mu kwa karindwi imibare bariyongereye bagera ku bangavu 13.

Mu Kigo Nderabuzima cya Remera hagati ya Mutarama na Weururweyo abangavu 40 batewe inda ni bo bakigannye. Uyu mubare ukaba warazamutse kuko guhera muri Mata kugera muri Nyakanga abatewe inda bageze kuri 62.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe impungenge n’uko umubare munini w’abari muri iki kigero usanga birirwa bazerera hirya no hino mu bice by’Umujyi wa Kigali. Ni mu gihe abakabakurikiranye baba bari mu mirimo ituma babona ibibatunga.

Impuguke mu mitekerereze n’imyifatire ya muntu ishingiye ku burere n’uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa avuga ko impungenge z’aba babyeyi zifite ishingiro kuko abana bari mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bashukika mu buryo bworoshye.

Umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana avuga ko muri iyi minsi ya covid 19, ibibazo bakira byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko byihariye 37.4%.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu usambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 , n aho uwasambanyije umwana bikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira kimwe n’uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 bagafungwa burundu.

Comments are closed.