Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20-40 rurashinjwa gukwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus

7,184

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riravuga ko muri iki gihe  abantu bafite hagati y’imyaka 20 na 40 ari bo barimo kugira uruhare runini  mu gukwirakwiza Covid 19, kuko usanga hari bamwe bayifite batabizi kubera kutagaragaza ibimenyetso.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali usanga hari abaturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa byinshi ku birebana no kwirinda icyorezo cya COVID 19, bakemeza kandi ko banabishyira mu bikorwa.

Mukamuganga Asinati utuye mu Karerre ka  Gasabo yagize ati “Mu kwirinda Covid 19, nihaye intego yo gukaraba kenshi, ngatoza abana banjye gukaraba igihe batashye, bagiye gufungura,aho bagenda, aho bajya mbatumye, nkabikangurira n’ abo duturage. Tubikora kugirango coronavirus itazatugeraho.”

Na ho Nshimiyimana Pacifique we ati “Covid19 ifata umuntu akaba yagira ibimenyetso birimo gukorora,ntahumeke neza, akitsamura cyane. Ni icyorezo kibi. Wakirinda umuntu yambara agapfukamunwa neza, gukaraba amazi meza n’isabune kwirinda ahari abantu benshi n’ahafunganye cyane.”

Uretse abakuze n’abakiri bato bamaze kumenya ko kwirinda iki cyorezo na bo bibareba nubwo ngo hari bagenzi babo bagikerensa bibwira ko abakiri bato Covid 19 itabafata.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), igaragaza ko kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abantu 2577 ari bo bari bamaze kwandura Covid 19, muri bo 1683 bitaweho barakira na ho 10 iki cyorezo cyarabahitanye.

Muri aba banduye harimo 1220 bafite kuva hasi y’imyaka 20 y’amavuko kugera ku myaka 29. Abandi 749 bafite hagati y’imyaka y’amavuko 30 na 39, na ho 582 bafite hagati y’imyaka 40 na 69 mu gihe abantu 23 bafite hagati y’ imyaka 70 na 79 y’ amavuko naho 3 gusa nibo bafite imyaka 80 kuzamura.

Mu bamaze kwandura koronavirusi kandi abagabo ni 1842 mu gihe abagore ari 735.

Ministri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije asaba buri muturarwanda wese kwirinda gusuzugura ubukana bwa Covid 19.

Yagize ati “Hari abatemera ubukana bw’indwara, abantu bakunze kuvuga ko hakunze kugaragara abapfa bari mu myaka 70, bafite n’ ibindi bibazo by’ ubuzima, hari uwo twagize wapfuye afite imyaka 37, hari n’ undi twagize wapfuye afite hafi imyaka 30, niba tutaragira benshi, si ngombwa ngo tubagire kugira ngo abantu bumve ko ikibazo gikaze. Mu bindi bihugu ntawe utazi ko iyi ndwara iri kwica n’abantu batoya. Abantu nibumve ko iyi ndwara ikaze, he kugira umuntu ujya impaka ku bukana bw’iyi ndwara.”

OMS yo ivuga ko ku isi muri rusange abantu bafite hagati y’imyaka 20 na 40 y’ amavuko ari  bo barimo kugira uruhare mu gukwirakwiza COvid 19.

Abo bakiri bato ngo iyo banduye COVID 19 bayanduza abakuze cyanwga abasanganywe izindi ndwara bo yabageraho ikabakomerera cyane.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom avuga ko abakiri bato kwirinda COVID 19 na bo bibareba.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye turi guhura nacyo ni ukumvisha abakiri bato ubukana bwa COVID19. Ibyo tumaze kubona nuko abo bakiri bato aribo bari kugira uruhare mu bwiyongere BW ‘ imibare y’abandura COVID19 muri bimwe mu bihugu, aho batezuka ku ngamba zo kwirinda covid 19 muri iki gihe cy’ iki. Twarabivuze kdi nubu turabivuze, abakiri bato nabo COVID19 yabageraho, bashobora kuyirwara, ishobora kubica, bashobora no kuyanduza abandi ni yo mpamvu bagomba gukaza ingamba zo kwirinda.”

Ku isi muri rusange abantu miliyoni 22 n’ibihumbi birenga 362 bamaze kwandura COVID 19, abarenga ibihumbi 785 bahitanywe na yo, na ho abarenga miliyoni 15 bitaweho barakira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.