Bamwe mu badepite ntibumva impamvu Leta isaba abantu gutaha saa tatu kandi bagomba gukora bakiteza imbere

7,034
Kwibuka30
Ni mpamvu ki Edouard Ngirente yemeye kuba Ministri w'intebe ...

Ministre w’intebe Dr Ngirente Edouard yabajijwe impamvu Leta yihutisha abaturage gutaha saa tatu mu gihe basabwaga gukora cyane bakiteza imbere

Kuri uyu wa mbere inteko ishingamategeko y’u Rwanda yatumiye Bwana Edouard NGIRENTE, ministre w’intebe ngo agire ibyo asobanura cyane cyane ku ngamba guverinoma ayobora yafashe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Byagaragaye ko bamwe mu badepite nabo ubwabo batumva impamvu Guverinoma yahisemo gutegeka abaturage gutaha saa tatu nk’aho nyuma y’ayo masaha aribwo covid-19 ifata abantu.

Failed candidate Rwigara accused of stealing PS-Imberakuri ...

Depite MUKABUNANI aribaza niba hari ubushashatsi bwakozwe bugaragaza ko coronavirus ifata nyuma ya saa tatu

Kwibuka30

Depite Christine MUKABUNANI yabajije ati:“Ndabaza kuriya abantu batagomba kurenza saa Tatu batarahata kandi turashishikariza Abanyarwanda gukora, kongera ubukungu cyane cyane abakora ubucuruzi n’ibindi kugira ngo nibura ubukungu ntibukomeze kuzahara. None turagera saa Tatu tugashishikariza abantu ko bagomba gutaha. Ese ubushakashatsi bwagaragaje ko COVID-19 yandura cyane cyane nyuma ya saa Tatu? Kugira ngo twese dushyiremo imbaraga n’Abanyarwanda babyinubira bareke gukomeza kwinuba. Ndagira ngo twumve neza impamvu ya saa Tatu.’

Mu kubusubiza, umuyobozi wa guverinoma y’u Rwanda yagize ati:” mu kugena isaha harebwa ku bintu bitandukanye. Muzi ko mbere isaha yo kugera mu rugo yari saa Mbili, tuyigira saa Tatu, igihe kizagera ibe saa Yine na saa Tanu. Iyo tugiye gufata ibyemezo by’amasaha, duhuza ibintu byinshi. Mu rwego rw’ubuzima batubwira uko siyansi y’ubuzima ibisobanura n’uko icyorezo gihagaze. Dusubira inyuma tukareba imyitwarire y’Abanyarwanda, umuco wacu.’’

Depute MURARA J.D’amascene yavuze ko hari abacuruzi binubira cyane gahunda yo kubacyura saa tatu, yagize ati:”Iyo uvuganye n’abacuruza barakubwira ngo nyakubahwa mwadusabiye saa Tatu z’umugoroba zikongerwaho isaha imwe. Ese isaha imwe yongereweho ibikorwa byahungabana byaba bingana bite?”

Abadepite bakomeje kwibaza niba koko utubari twarafunze nkuko biri mu ngamba zafashwe na guverinoma kubera ko akenshi usanga hari abantu baba bagendagenda basinze kandi atari uko banywereye muri za Hoteri, Mukabunani yagize ati:”Ko ibiri gukora ubu ari za Hoteri, wambwira Hoteri umukarani anyweramo kugeza ubwo asinda? Utubare turakora, kandi birazwi…”

Kuri icyo kibazo Dr NGIRENTE yagize ati:””Abasinda si uko aribyo Leta ishaka, natwe turabahana, dufata benshi, bakisobanura. Ikigaragara ni uko abo duhora dufata ntibadufasha kurwanya iki cyorezo. Gufungura utubari hashingiwe ku muco wacu, imyitwarire n’ibyo inzego z’ubuzima zitubwira, dusanga tutaragera igihe cyo gufungura utubari, ngo abantu basabane.’’

Muri ubwo butumire ni naho Ministre w’intebe yongeye kuvuga ko bishoboka ko itangira ry’amashuri riteganijwe mu kwa cyenda ryasubikwa, hakurikijwe uko icyorezo cya coronavirus gihagaze.

Ni mpamvu ki Edouard Ngirente yemeye kuba Ministri w'intebe ...
Leave A Reply

Your email address will not be published.