Bamwe mu bafana ba Rayon Sports barakataje mu gutegura izindi nzira zo kweguza SADATE MUNYAKAZI
Bamwe mu bafana ba Rayon Sport barakataje mu gushakisha izindi nzira zo kweguza Bwana Sadate MUNYAKAZI ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport
Nyuma y’aho bumwe mu buryo bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bizeye ko bagiye gukoresha mu kweguza Bwana Sadate Munyakazi bwanze burundu, ubu biravugwa ko bari gushakisha inzira zindi zirimo kunyura muri za fanclubs (amahuriro y’abafana) kugira ngo babasha kweguza Bwana Sadate utaramara umwaka wose ku buyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda. Biravugwa ko kino gikorwa kiyobowe na Bwana JEAN Claude Muhawenimana usanzwe akuriye abafana.
Biri gukorwa bite, kandi bigezehe?
Biravugwa ko Bwana Claude wamaze kwerura ku mugaragaro ko adashyigikiye prezida w’ikipe Sadate MUNYAKAZI ari gukusanya Imikono y’abakunzi b’iyo kipe bibumbiye muri ya mahuriro yitwa funclubs, maze bakamusinyira bemeza ko basaba ubwegure bwa Sadate MUNYAKAZI. Kugeza ubu Ikipe ya Rayon Sports ifite ama fanclubs agera kuri 44 yose hamwe, bikaba bivugwa ko kugeza ubu Bwana Muhawenimana JEAN Claude amaze kubona Imikono igera kuri 28, akaba abura igera kuri itanu (5) maze ngo abe agize 3/4 by’Imikono isabwa kugira ngo abe yakweguza Sadate, kandi ngo hakaba ngo hari ikizere ko iyo mikono usigaye ashobora kuyibona bitarenze umunsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 14 Kamena.
Ibi byose biri gushyirwamo imbaraga nyuma y’aho FERWAFA ikuriyeho ibihano yari yahaye Sadate byo kutagaragara mu bijyanye n’umupira w’amaguru mu gihe cy’amezi 6, iyo ikaba ariyo karita abarwanya Sadate MUNYAKAZI bari basigaranye mu rwego rwo kweguza prezida w’ikipe kuko ku bwabo ikipe itari kumara ayo mezi yose itagira prezida, ibi nabyo ni nyuma y’aho RGB yemeje ko Sadate ariwe muyobozi uzwi wa Rayon Sport Association.
Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kitari gito irimo ibibazo byinshi, ubu ikaba imaze gucikamo ibice bibiri kuko hari igice kiri ku ruhande rwa Sadate MUNYAKAZI akaba ari nawe muyobozi wayo uzwi, n’ikindi gice cy’abafana kiri ku ruhande rw’icyo bise ngo ni G7 kigizwe n’abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports bashaka ko Sadate yegura.
Comments are closed.