Huye: Police yabashije kugaruza moto yari imaze iminsi yaribwe

7,962
Kwibuka30

Ku bufatanye n’abamotari, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yabashije kugaruza moto yari imaze iminsi yaribwe

Kwibuka30

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Kamena, Polisi y’U Rwanda ikorera mu Karere ka Huye yabashije kugaruza moto ya bwana Maurice MUNYABURANGA usanzwe ukora akazi k’ubu motari mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira. Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, SP JOHN NIYIBIZI yavuze ko nyuma yo kwiba ino moto yari ifite pulake RB166Q Ku italiki 5 Kamena, Maurice yegereye Polisi ikorera mu murenge wa Ngoma maze bamwizeza ubufasha. Polisi yahise ikorana n’abamotari bo muri ako Karere, maze bidatinze uwitwa Yves RIBANJE yegera umwe mu bamotari amubwira ko afite moto agurisha, undi arebye pulake asanga ni ya yindi polisi iri gushakisha, nibwo yahise yihutira kubimenyesha Polisi nayo ihita ikora akazi kayo maze Ibagwaho mu Karere ka Gisagara ahitwa I Save.

Bwana Maurice MUNYABURANGA yashimiye polisi kuba yabashije kugaruza moto ye yari yibwe, SP JOHN NIYIBIZI nawe yashimiye ubufatanye bwiza polisi ifitanye n’abamotari ndetse abasaba gukorera hamwe mu kwirinda umutekano w’ibinyabiziga byabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.