Bamwe mu barimu barataka ubukene kubera umushahara w’intica ntikize

8,626
Abarimu barenga ibihumbi 14 ntibasubiye ku bigo bigishagaho - Kigali Today

Bamwe mu barimu bo mu mashuri abanza barataka ubukene bukabije buterwa n’umushahara bahembwa w’intica ntikize.

Kugeza ubu mu Rwanda iyo ubajije abatari bake icyiciro cy’abantu bahembwa umushahara muto udahuje n’ibihe turimo igisubizo cyatangwa na buri wese ni igishyira mwalimu ku mwanya wa mbere. Mwalimu mu Rwanda, ni umwe mu bakozi bahembwa amafranga make ugereranije n’uburemere bw’akazi bakora n’uruhare bafite mu iterambere rya rubanda.

N’ubwo Leta yakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byunganira umushara muto wa mwalimu, nko kubashyiriraho ikigo cy’imali (Umwalimu SACCO) kibaha inguzanyo mu buryo bworoshye no ku nyungu nto ugereranije no mu bindi bigo by’imali i ariko kugeza ubu benshi mu barimu barasanga Umwalimu SACCO itarabaye igisubizo kuri icyo kibazo, ibi bituma bamwe mu barimu bo mu mashuri abanza bakomeza gutaka ubukene, bakavuga ko igihembo bahembwa kitabaha ubushobozi bwo guhangana n’ibiciro byo ku isoko byatumbagiye.

Umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika yavuganye na mwalimu witwa Bizimana Emmanuel ukorera mu Karere ka Rusizi ho mu ntara y’iburengerazuba avuga ko aho ibintu bigeze atakibasha kujya ku isoko kubera umushahara muto, uyu mwalimu uvuga ko ahembwa ibihumbi 50 by’Amanyarwanda aravuga ko uyu mushahara utamubeshaho we n’umugore ukwezi kose, yagize ati:”Birakabije cyane, ndabona mu minsi ya vuba turi bufate amasuka tukajya guhinga kuko nta kindi gisubizo mbona hafi aha”

Mwalimu wo mu mashuri abanza ahembwa 50,000Frs mu gihe Gitifu ahembwa 1,000,000frs

Mu Rwanda umushahara w’umwalimu w’umutangizi mu mashuri abanza ni amafranga ibihumbi 50 havuyemo imisanzu itandukanye n’umusoro wa Leta mu gihe Gitifu w’Umurenge ahembwa miliyoni y’amanyarwanda hatarimo n’utundi duhimbazamusyi, ibi benshi mu barimu bakavuga ko uyu mushahara udashobora kubeshaho umuntu. Uwitwa Pascal Ndayambaje ukorera mu Karere ka Huye uyagize ati:”jye maze hafi umwaka nigisha muri primaire, ariko sindabasha kwigurira inkweto zirenze ebyiri, rwose nanjye mbona bikabije, SACCO baduhaye nayo ntikemura ikibazo kuko nayo ikora ubucuruzi nk’andi ma banki”

Ugereranije koko usanga mwalimu w’umutangizi byamugora kubaho mu gihe ibintu byose byazamutse mu biciro, kugeza ubu mwalimu wo mu mashuri abanza ntari ku rugero rwo kwishyurira umwana we watsinze neza akoherezwa mu kigo cya Leta gicumbikira abana, uwitwa Dative NIYONDORA ati:”Jye ntabwo ndi umutangizi, ngeze hafi muri 70, ariko ntabwo yanyishyurira umwana minerval, muri boarding amake bishyuza ni 120,000frs udashyizemo agahimbazamusyi ka mwalimu, ugabanije na gatatu nsigarana 40, sinzi rero niba 30 nsigaza yabasha kuntunga na barumuna be, ubwo kandi sinashyizemo ibikoresho”

Bamwe mubarimu barasanga ikinyuranyo kiri hagati y’umushahara wa mwalimu n’abandi bakozi ba Leta gikabije cyane, uyu we yagize ati:”Yego ntibampembe nka Gitifu w’Umurenge, ariko na none ntidukwiye gutandukanywa n’iriya ntera rwose, ubwo uzi guhembwa miliyoni undi agahembwa 50?, kubera ubuke bw’umushahara w’umutangizi mwalimu ntazigera yongera niveau, ntiyabona aho akura amafranga yo kwishyura pe”

Hari abavuga ko nubwo Umwalimu SACCO yashyinzwe ku nyungu za mwalimu, ariko nayo ikora ubucuruzi ku buryo nta kidasanzwe bakorera mwalimu.

Ikinyamakuru Indorerwamo.com cyashatse kuvugana na NESSA ariko kugeza ubu ntibyadukundiye kubera ko batari kwitaba terefoni zabo.

Comments are closed.