Kigali: Yafatiwe mu cyuho ari kwiba mu nzu y’inyama yakoresheje urufunguzo rw’urucurano

8,199
Kwibuka30
amapingu | ITABAZA

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yamaze gufata no guta muri yombi umugabo witwa Tuyisenge nyuma yaho yinjiye muri boucherie akoresheje urufunguzo rw’urucurano akiba amafranga.

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize hari taliki ya 23 Mata 2022, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi Bwana Tuyisenge J.Claude nyuma y’uko uyu mugabo afatanywe amafranga yari yibye mugenzi we ucuruza inyama, akinjira aho amafranga yari abitse akoresheje urufunguzo rw’urucurano.

Polisi yavuze ko ahagana saa kumi n’imwe, arbwo Polisi yakiriye amakuru avuye ku wari wibwe ko ageze aho acururiza inyama abona inzu irakinguye, kandi ko abona harimo umuntu imbere.

Kwibuka30

Polisi yahise itabara  isanga koko amakuru ari impamo, nyiri kwibwa yavugaga ko yarajemo amafaranga ibihumbi 560, ariko Polisi isatse Tuyisenge imusangana amafaranga ibihumbi 410 mu mufuka w’imyenda yari yambaye, yahise afatwa arafungwa.

SSP Kabera yashimiye uwatanze amakuru yatumye uyu wibye afatwa, anihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka, kuko birangira bafashwe bagafungwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge ngo hakurizwe amategeko, amafaranga yari yibwe yashyikirijwe nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Comments are closed.