Bamwe mu basilamu bakomeje kwibaza igihe amatora ya Mufti azabera

8,454
Kwibuka30

Bamwe mu bayoboke b’idini rya Islam bakomeje kwibaza impamvu ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) budategura amatora mu gihe manda y’imyaka itanu bwari bwaratorewe kuyobora yarangiye.

Umuyobozi w’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, Mufti Salim Hitimana, yatorewe uyu mwanya muri Kamena mu 2016, asimbuye Sheikh Ibrahim Kayitare. Manda ye yagombaga kumara imyaka itanu, bivuze ko yari kurangira mu mwaka wa 2021.

Bamwe mu bayisilamu baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuze ko bifuza kumenya igihe amatora y’inama nkuru ya RMC azabera kuko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bwabo bwatereye agati mu ryinyo ntibuyategure mu gihe manda bwari bwaratorewe yarangiye.

Bavuga ko ibi bibateye impungenge cyane ko abari ku buyobozi muri RMC bari gutegura uko bazatsinda andi matora kugira ngo baziyongeza indi manda y’imyaka itanu.

Kwibuka30

Habiyambere Hussein yagize ati:“Turabizi ubu bari gukoresha uburyo bwose n’amanyanga yose kugira ngo bazagume ku butegetsi, none se kuki badakoresha amatora kandi manda yabo yararangiye?

Mukahirwa Hidayat yagize ati:“Mwe mubatubarize gusa igihe amatora azaba nta kindi kuko dukeneye kumenya impamvu batari kuyakoresha cyangwa kuyategura ahubwo bagahitamo kwicecekera bakaba bakomeje kurya imitungo y’abayisilamu gusa

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC, Sheikh Hitimana Salim, akoresheje ubutumwa bugufi we yavuze ko amatora azabaho

Ati:“Amatora azabaho ndumva bisobanutse kandi twarabasobanuriye, nibaza ko babyumvise impamvu atabaye twarayibasobanuriye n’impamvu atabaye twarayisobanuye.”

Yongeyeho ko n’igihe amatora azaba bazatumira itangazamakuru kugira ngo rimenye uko yagenze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.