Bane bafatanywe amasashe asaga 73,000 atemewe mu Rwanda

8,546

Ku Gatanu taliki ya 8 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu Turere twa Nyabihu na Burera, yafashe abantu bane bacuruza amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda, bose hamwe bafatanywe amasashe ibihumbi 73.

Abafashwe ni Munyaneza Benon, Izabayo Godelieve na Mukanoheli Aline, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyagisenyi Akagali ka Kabyiniro, Umurenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera bafite amapaki 115 ahwanye n’amasashe ibihumbi 23, na Ntakirutimana Josiane wafatiwe mu Mudugudu wa Vunga, Akagali ka Mpinga, Umurenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu afite amapaki 250 ahwanye n’amasashe ibihumbi 50.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru avuye mu baturage bo mu mudugudu wa Vunga ko uwitwa Ntakirutimana afite amasashe atemewe agiye guha abacuruzi bo mu isanteri ya Vunga. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata nibwo yafatanywe amasashe udupaki 250.”

Akimara gufatwa yavuze ko ayo masashe yayaranguye ku bacuruzi bo mu Karere ka Burera aho ayatwara ku magare ayashyiriye abakiriya.

Ku rundi ruhande abandi bantu batatu bafatiwe mu Murenge wa Cyanika biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nkuko byatangajwe na  Superintendent of Police (SP)Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko Izabayo n’umugore we ndetse na Mukanoheri bahishe amasashe Imbere y’imyenda bambaye, bari bakuye mu gihugu cya Uganda, banyuze mu nzira zitemewe bakaba bayazanye mu isoko ryo mu Gahunga aho bayashyiriye abakiriya. Polisi yahise itangjra ibikorwa byo kubafata babasangana udupaki 115 tw’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.”

SP Karekezi yashimiye abaturage bose batanze amakuru aba bacuruzi bagafatwa, anaburira abafite umugambi wo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zabahagurukiye.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Comments are closed.