Perezida Kagame yahawe impeta y’ishimwe ry’uko yimakaje Igifaransa

4,383
Kwibuka30

Ku wa Gatandatu taliki ya 9 Nyakanga, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF) bitabiriye Inteko Rusange ya 47 imaze iminsi itanu ibera i Kigali mu Rwanda.

Abo bayobozi bamushyikirije impeta y’ishimwe izwi ku rwego mpuzamahanga ku izina rya “La Pléiade”, ikaba ihabwa abayobozi n’abandi banyacyubahiro bagira uruhare mu kwimakaza ururimi rw’Igifaransa mu bihugu byabo no ku Isi yose, binyuze mu kubaka ubushuti n’ubutwererane mpuzamahanga.

Iyo mpeta yitiriwe gushyigikira Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa n’Ibiganiro ku Muco yatangiye gutangwa mu mwaka wa 1976 muri gahunda ya APF. Ni impeta itangwa mu byiciro bitanu, Perezida Kagame akaba yahawe impeta yo ku rwego rwo hejuru.

Perezida Kagame yashyikirijwe iyo mpeta mu gihe Ururimi rw’Igifaransa rwashyizwe mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse hakaba hari intambwe zikomeje guterwa mu kwimakaza urwo rurimi mu banyagihugu.

Igifaransa gifite amateka maremare mu Rwanda nk’igihugu cyakolonijwe n’Ababiligi, ariko guhera mu mwaka wa 2009 cyatangiye kugabanya imbaraga n’umuvuduko cyari gifite mu mashuri ya Leta ubwo cyasimburwaga n’Icyongereza nk’ururimi rwo kwigishamo.

Icyemezo cyo gukoresha Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo mu Rwanda cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Ukwakira 2008, ariko Igifaransa cyakomeje kuba mu ndimi enye zemewe n’Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili.

Guhera mu mwaka wa 2018, Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda nshya yo kurushaho guteza imbere imyigire n’imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa mu mashuri ndetse rukaba n’ururimi rukoreshwa mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.

Kwibuka30

Binyuze muri iyo gahunda Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) umaze koherereza u Rwanda abarimu 70 bahugura abarimu bigisha Igifaransa ndetse no gufasha abanyeshuri mu kwiga neza urwo rurimi mu mushinga ‘Mobilité des Enseignants’.

Abo bayobozi bahuye na Perezida Kagame baherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Madamu Louise Mushikiwabo ndetse na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Madamu Mukabalisa Donatille.

Abitabiriye iyo nama babonye urubuga rusesuye rwo kuganira ku bijyanye na politiki, imibereho myiza, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ibijyanye n’imibanire y’Inteko zishinga Amategeko no gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Madamu Mushikiwabo, ku wa Gatandatu yatanze ikiganiro cyibanze ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, akomoza ku mahirwe na zimwe mu ngorane riteza.

Yavuze ko nubwo ryifashijwa mu kwihutisha iterambere ariko ryanatanze icyuho mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha agira ingaruka cyane cyane ku rubyiruko, ari na rwo rukeneye uburere n’ubumenyi

Yagarutse nanone ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, uburinganire bw’abagore n’abagabo, ubufatanye mpuzamahanga n’agaciro ko gukoresha indimi nyinshi muri iki kinyejana aho Isi yahindutse nk’umudugudu.

Comments are closed.