Banki nkuru y’u Rwanda yahaye gasopo abakoresha inoti mu mitako y’impano

174

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye abantu kwirinda gukoresha inoti mu bikorwa byo gukora imitako, imirimbo no mu birori cyangwa mu mihango itandukanye, kuko ngo bashobora kubihanirwa n’itegeko.

BNR igenzura ifaranga ry’u Rwanda, yavuze ibi mu gihe mu mpera z’icyumweru gitaha hateganyijwe umunsi w’abakundana uzwi nka Saint-Valentin, ahatangwa impano zitandukanye, cyane cyane indabo.

Mu itangazo, BNR ivuga ko “ikomeje kubona imikoreshereze idahwitse” y’amafaranga “aho inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gutunganya indabo zitangwa nk’impano n’ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura no kurimbisha.”

Iyi banki ivuga ko ubundi “inoti n’ibiceri bikoze mu bikoresho biramba n’ibirango bituma amafaranga atiganwa” kandi ibyo bigatuma amara igihe akoreshwa.

Banki z’ibihugu ubusanzwe zikoresha inoti n’ibiceri ku kiguzi runaka ku nzego mpuzamahanga zibyemerewe. Mu kwangirika kw’inoti, banki y’u Rwanda ivuga ko biyitera igihombo.

Kuburira abantu nk’uku muri iyi minsi guherutse gutangwa na Banki Nkuru ya Kenya, ahandi hagaragara ibikorwa nk’ibyo byo gukoresha inoti mu mitako y’impano.

Mu gutunganya izo mpano n’imitako habamo guhinahina inoti, kuzipfundikanya, kuzifatisha ubujeni, kuzivanga n’ibindi bintu bishobora no kuzangiza.

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibyo bikorwa “n’abatunganya indabo, abacuruzi, abanyabugeni, abategura impano, n’abakiliya babo”.

Itegeko rihana mu Rwanda rivuga ko “umuntu wese ku bw’inabi wonona amafaranga” iyo ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo kigera ku mezi atatu”.

Comments are closed.