Banki y’isi irashimira u Rwanda uburyo rukoresha neza inkunga ruhabwa

4,096

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yakiriye Dr Taufila Nyamadzabo umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi ya Bank y’isi, washimiye uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa nayo, mu bikorwa n’imishinga igamije iterambere.

Dr Taufila Nyamadzabo ahagarariye ibihugu 22 bya Afurika birimo n’u Rwanda, aba bayobozi bakaba bganiriye ku mishinga yo mu rwego rw’uburezi, ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’abaturage n’indi, iyi banki iteramo inkunga u Rwanda.  

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana nawe wari muri ibyo biganiro, yabwiye RBA ko uyu muyobozi yashimye uko inkunga itangwa na Banki y’isi ikoreshwa muri rusange.

Yagize ati “Dr Nyamadzabo nawe yashimangiye ko yiboneye iterambere ry’ibikorwaremezo bitandukanye, nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukoresha neza inkunga.

Dr Toufila Nyamadzabo we yagize ati  “Naje  hano mu nama ya banki nyafurika y’iterambere mu 2014, ubu impinduka nabonye zirivugira cyane cyane mu bikorwa remezo by’imihanda, aho nagiye nyura ni impinduka zikomeye kandi zigaragarira buri wese, mu minsi mike maze sinageze hirya ya Kigali ariko uko nabonye imihanda mishya hano yakozwe kandi iri kurwego mpuzamahanga nbyampaye ishusho yaho ntageze hirya no hino mu Rwanda.”

Bank y’isi ni umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda mu mishinga itandukanye, harimo n’igamije kuzamura imibereho y’abaturage, gusa kuri ubu, ubu bufatanye bwaragutse ndetse hashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, kubera amasomo yavuye mu ngorane zatewe n’icyorezo cya Covid19.

(Src:RBA)

Comments are closed.