Basketball: U Rwanda rwabonye itike y’igikombe cya Afurika cya 2025

266

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Basketball yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma yo gutsinda Gabon amanota 81-71.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rubone itike y’igikombe cya Afurika.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Robben Williams na Alex Mpoyo batsindaga amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 24 Kuri 16 ya Gabon.

Mu gace ka kabiri, mu gace ka kabiri, umukino wegeranye cyane amakipe yombi agendana mu manota, ariko karangiye Cameroun ikayoboye n’amanota 18-17.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwakomeje kuyobora umukino n’amanota 41 kuri 34 ya Gabon.

Mu gace ka Gatatu, u Rwanda rwongeye gusubirana imbaraga, Furaha Cadeau de Dieu na Ntore barutsindira amanota menshi. Aka gace karangiye, rwongereye ikinyuranyo kigera mu manota 11 (64-53).

Mu gace ka nyuma, umukino wongeye kwegerana ariko Gabon ikagerageza kwitwara neza. Icyakora ku rundi ruhande, u Rwanda ntirwemeraga ko ikinyuranyo kivamo.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Gabon amanota 81-71, rubona itike yo gukina igikombe cya Afurika ku nshuro ya karindwi.

U Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa rutatumiwe mu 2011, mu gihe izindi nshuro zabaga ari ubutumire cyangwa rwaryakiriye.

Imikino y’igikombe cya Afurika yitezwe kuzabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.

Comments are closed.