Joseph KABILA wigeze kuyobora DRC arashinja Tshisekedi gushyira igihugu mu kangaratete

Joseph Kabila wigeze kuyobora igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo arasanga ibibazo igihugu cye kirimo byaratewe Tshisekedi wasamusimbuye ku buyobozi bw’igihugu.
Bwana Joseph Kabila KABANGE wigeze kuyobora igihugu cya RDC mu gihe cy’imyaka 18 yose ubu akaba aherereye mu gihugu cya Afrika y’Epfo aho bivugwa ko ariyo ku mpamvu z’amasomo yahaye ikiganiro igitangazamakuru cya Sunday Times gikorera muri icyo gihugu, aho yavuze byinshi ku birebana n’umutekano muke uvugwa mu gihugu yigeze kuyobora.
Ku kibazo cy’uko abona igihugu yayoboye imyaka 18 yose n’umuti abona wakwiyambazwa mu kugarura amahoro, Bwana Joseph Kabila ntiyariye umunwa, yashinjije ubushobozi buke perezida Felix Tshisekedi aho yavuze ko adashoboye, yagize ati:”Tshisekedi ntashoboye kuyobora igihugu, ntabwo wayobora igihugu uhora mu marira usakuriza umuhisi n’umugenzi, umuyobozi ni ufata ibyemezo iri mu nyungu za rubanda”
Uyu mugabo kandi yavuze ko Perezida Tshisekedi atari akwiye kugira uwo agerekaho ibibazo by’umutekano igihugu cye kirimo kuko ubwe ariwe wabiteye, agashyira igihugu mu kangaratete, yagize ati:”Nta muntu n’umwe perezida yakagombye gushyira mu majwi, iyo wihunza ikibazo ukacyegeka ku bandi ukumva ko uri umwere uba wananiwe, kuko uhora mu marira aho gushaka ibisubizo“
Abajijwe ku birego ashinjwa na Tshisekedi uherutse kuvugira mu Budage ko uri inyuma y’ubugambanyi bukorerwa igihugu cye ari uwo yasimbuye, uyu mugabo yasubije ko nta ruhare na ruto afite mu mutekano muke uri mu gihugu cye ko ari Tshisekedi ubwe ukwiye kubibazwa, ati:”Nibyo nahereye kare mvuga, kubwa Tshisekedi we ni umwere, ahubwo ikibazo gifite abandi, nta mpamvu yo guhora wegeka ikibazo ku bandi kuko uba wibunza uruhare mu kibazo, jye rwose ntaho mpuriye n’ibibazo biri muri Congo”
Uyu mugabo yavuze na none ko umutekano n’amahoro muri Congo bitazaboneka hifashishijwe iminwa y’imbuda, ko ahubwo hari hakwiye kugeragezwa n’inzira y’ibiganiro.
Joseph KABILA w’imyaka 53 y’amavuko yatangiye kuyobora igihugu cya Congo mu mwaka wa 2001 asimbuye ise Laurente Desire Kabila wari umaze kwicwa arashwe n’umwe mu barinzi be, yasimburanye na Tshisekedi mu mwaka wa 2019 nyuma y’amatora atavuzweho rumwe.
Comments are closed.