Batanu bafunzwe bazira gucucura Premier League arenga miliyari 7 Frw

2,773
Kwibuka30

Abagabo batanu basaruye arenga miliyari 7 Frw kubera kugurisha imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza “Premier League” batabiherewe uburenganzira, bakatiwe gufungwa imyaka itandukanye harimo n’uwahawe 11.

Aba bantu uko ari batanu bafunzwe bazira gutanga uburenganzira bwo kureba imikino ya Premier League ku bihumbi by’abantu ndetse ku giciro gito ugereranyije n’icyo ba nyir’ubwite bayitangaho.

Iperereza ryabakozweho rigaragaza ko ibikorwa byabo babikuyemo miliyari zirenga 7 Frw, mu kazi bari barahaye abagera kuri 30, bagatanga amashusho ku bantu basaga ku bihumbi 50.

Mark Gould w’imyaka 36 ufatwa nk’umutwe w’uyu mugambi yakatiwe n’Urukiko rwa Chesterfield gufungwa imyaka 11, kuko byagaragaye ko yakiriye amafaranga mu buryo butemewe ndetse anasuzugura urukiko.

Steven Gordon na we yashinjwe kuba mu bacuze uyu mugambi no gukoresha amafaranga mu buryo butemewe, akatirwa imyaka itanu n’amezi icyenda.

Mugenzi we Peter Jolley yakatiwe imyaka itanu n’amezi abiri kuko hagaragajwe ko hari amafaranga yashyize kuri konti z’ababyeyi arenga miliyoni 500 Frw mu buryo budasobanutse.

Kwibuka30

Nk’uko Premier League yabitangaje, Steven Gordon, na we yashinjwe ibyaha bibiri by’ubutubuzi, akatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi 11.

William Brown wakoze akazi ko kwinjira mu ikoranabuhanga rya Premier League akagerageza gufata amashusho yayo ayaha abakiliya, yakatiwe gufungwa imyaka ine n’amezi icyenda.

Umunyamategeko Mukuru wa Premier League, Kevin Plumb, yavuze ko ibi ari byo birego bikomeye birebana n’ubutubuzi bahuye na byo kuko byasabye imbaraga kugira ngo birangire.

Yagize ati “Ikirego gisa n’aho gicogoye ariko ni cyo cya mbere kirebana n’ubutubuzi kimaze igihe kirekire. Kugerageza kugeza abakekwa mu butabera, kubahamya ibyaha no kubasabira ibihano byari bikomeye.”

Undi wagezweho n’ibi byaha ni Christopher Felvus w’imyaka 36, wabihanaguweho gusa akomeza gukorwaho iperereza ku cyaha cyo kwerekana amashusho y’abana mu buryo butemewe.

Ikirego nk’iki cyaherukaga kuba mu 2019, ubwo ahantu harenga 1000 harimo utubari, utubyiniro ndetse no mu ngo zo mu Bwongereza no muri Pays de Galles, byafatiwe ibihano birimo no gufunga ba nyirabyo.

(Src: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.