Muri Zambia na Malawi batanze miliyoni 14 Frw zo gufasha bibasiwe n’ibiza

4,337
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse, yashyikirijwe ibahasha irimo amadolari y’Amerika 12,490 asaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, yantanzwe n’Abanyarwanda baba muri Zambia na Malawi. 

Iyo nkunga yashyikirijwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe na Malawi Amandin Rugira, yakusanyirijwe gushyigikira imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023. 

Iyo mvura yahitanye abantu 135 ikomeretsa abandi 111, ndetse isiga abantu barenga 20,000 bavuye mu byabo mu Turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. 

Iyo nkunga ije yiyongera ku yindi Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko yatanzwe hifashishijwe uburyo bwatanzwe bwo kuyikusanya, aho imaze kwakira amafaranga y’u Rwanda 853,622,966. 

Muri ayo mafaranga harimo ayanyuze kuri konti zatanzwe angana na 717,510,170 Frw, ayanyuze kuri MoMo 41,729,011 Frw, ayanyuze kuri Konti y’amadolari y’Amerika 79,951.94 na konti y’Amayero 3,588.09.

Kwibuka30

Hari kandi inkunga yamaze kwemerwa n’abagiranesa banyuranye itaragera kuri konti ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,043,387,008 na yo azaba ageze konti mu bihe biri imbere.

Muri iyo nkunga harimo amadolari y’Amerika 500,000 yatanzwe na Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, amadolari 300,000  yatanzwe na Repubulika yaKorea ndetse na 142,371,008 z’amafaranga y’u Rwanda  yemewe n’ibigo bitandukanye. 

Mu kuganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Kane, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Mari Solange Kayisire,  yashimiye abantu bitanze n’abakomeje kwitanga. 

Yagize ati: “Turashimira abaturarwanda, inshuti z’u Rwanda, Imiryango Mpuzahanga, ibigo bitandukanye, imiryango itari iya Leta n’abikora, batanze inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza. Turashimira by’umwihariko amadini n’amatorero yemeye gucumbikira abakuwe mu byabo n’ibiza.”

Uretse amafaranga, mu bihe bitandukanye hanatanzwe ubufasha bw’ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro n’ibindi bikoresho by’ibanze byagiye bitangwa n’abafatanyabikorwa ba Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.