Batanu bazahagararira u Rwanda i Tokyo mu Buyapani bizeye kwitwara neza.
Abakinnyi b’abanyarwanda bagiye mu Buyapani mu mikino olempike bavuga ko biteguye neza guhatana, nk’uko bitangazwa na komite olempike y’u Rwanda.
Agahozo Alphonsine uzatwara ibendera ry’u Rwanda, avuga ko biteguye neza haba bakiri mu Rwanda cyangwa mu minsi bamaze mu Buyapani.
Amarushanwa y’imikino olempike irenga 45 azatangira mu mpera z’iki cyumweru i Tokyo, arimo abakinnyi barenga 11,000 bo mu bihugu 206.
Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda bamaze hafi ibyumweru bibiri bacumbitse kandi bitoreza mu mujyi wa Hachimantai mu majyaruguru y’Ubuyapani, uyu munsi nibwo bageze i Tokyo muri ‘Village Olympique’.
Mugisha Moise azasiganwa ku magare
Abo bakinnyi ni;
- Yankurije Marthe w’imyaka 27 uzasiganwa mu kwiruka 5,000m, mu bagore
- Hakizimana John w’imyaka 25 uzasiganwa marathon, mu bagabo
- Mugisha Moise w’imyaka 25 uzasiganwa ku magare, mu bagabo
- Agahozo Alphonsine w’imyaka 24 uzasiganwa koga 50m, mu bagore
- Maniraguha Eloi w’imyaka 27 uzasiganwa koga 50m mu bagabo
Aba bakinnyi bavuga ko biteguye neza, bitezweho guhindura amateka bagahesha igihugu cyabo umudari – cyangwa imidari – wa mbere mu mikino olempike.
Mu mashusho yatangajwe na komite olempike y’u Rwanda, Mugisha Moise avuga ko “Twese duhagaze neza nta ufite ikibazo”.
Mugisha ni umukinnyi uhagaze neza mu mukino w’amagare mu Rwanda, mu 2020 yatwaye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya, uwo mwaka anaba uwa kabiri muri rusange muri Tour du Rwanda.
Muri uyu mwaka mu marushanwa nyafrica muri uyu mwaka yatwaye imidari itatu, ibiri y’umwanya wa kabiri n’umwe w’uwa gatatu.
Ubu agira ati: “Icyo twakwizeza abanyarwanda ni uko tugiye guhagararira u Rwanda neza, abakinnyi bose buri wese afite intego yamuzanye hano.
“By’umwihariko umukino wanjye ni umukino uba utoroshye kuko abakinnyi baba baturutse mu mpande zose z’isi kandi bakomeye.
“Ariko ndabasezeranya ko ntakangwa n’izina, nemera ngeze mu muhanda andushije cyangwa murushije, nta bwoba mfite.”
Agahozo Alphonsine ugiye muri iyi mikino ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya Londres 2012, ni we uzatwara ibendera ry’u Rwanda mu birori bifungura iyi mikino kuwa gatanu.
Agahozo nawe yemeza ko biteguye neza mu Rwanda no mu minsi bamaze mu Buyapani.
Mu gihe Hakizimana John nawe yemeza ko yiteguye “guhatana n’abantu yahoze yumva mu mateka” mu kwiruka 42Km.
U Rwanda ntiruratwara umudari n’umwe mu mikino olempike, gusa rufite umudari umwe mu mikino paralempike y’abamugaye watwawe na Jean de Dieu Nkundabera i Athens 2004.
(Src: BBC)
Comments are closed.