Musanze: Umwangavu w’imyaka 12 waherukaga gukora ikizami cya Leta bamusanze amanitse ku giti yapfuye

5,943
Kwibuka30
Musanze District - Wikipedia
Umwana w’umukobwa ufite imyaka 12 y’amavuko bamusanze ku giti yapfuye, birakekwa ko yaba yiyahuye.

Umwana w’umukobwa witwa Iratuzi Solange w’imyaka 12 wo mu Mudugudu wa Nyiramuyenzi, Akagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze yasanzwe amanitse mu giti cy’avoka ahambirijwe mu ijosi umupira yambaraga.

Amakuru y’urupfu rwa solange Iratuzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Nyakanga 2021, ano makuru kandi yemejwe n’umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, Bwana Nteziryayo Epimaque, yagize ati:

Nibyo natwe twamenye amakuru ko uyu mwana amanitse mu giti mu ijosi harimo umupira bambara. Twarahageze duhamagara na RIB ngo idufashe. Kuri ubu umurambo wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ariko muri iki gitondo amakuru bampaye ni uko bagiye kumujyana ku Bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe ibizamini bya muganga habe hamenyekana icyaba cyamwishe.

Kwibuka30

Bamwe mu bana bivugwa ko bari baherutse gukorana ikizamini n’uno mwana w’umwangavu, bavuze ko nta kibazo kidasanzwe solange yari afite ku buryo yakwiyahura. Uwitwa Kajeve uvuga ko yiganye na solange yagize ati:“Solange twariganye, ndetse twakoranye ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza, nabonaga nta kibazo kidasanzwe yari afite, ariko buriya ntawamenya imbere mu muntu

Undi mwana ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko Solange yari yamubonye ari guca voka kuri icyo giti, nyuma ariko akaza kumva ko baje kumusanga yimanitse kuri icyo giti nyine. Kugeza ubu birakekwa ko Solange yiyahuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yakomeje asaba ababyeyi kujya bafata umwanya bakaganiriza abana babo kuko bituma bamenya ibibazo by’abana hakiri kare mbere y’uko bifata intera ndende.

Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa inkuru y’abiyahura, ndetse bamwe bagashidikanya ko ari ukwiyahura koko.

Gusa, abahanga mu by’imitekerereze n’ubumenyamuntu barasanga ikibazo cy’agahinda gakabije (Deppression) aricyo gishobora kuba kiri inyuma yo kwiyahura kwa hato na hato mu Banyarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.