Batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za esanse batawe muri yombi

243
kwibuka31

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za esense zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 17. Aba bafashwe nyuma y’uko RIB yakiriye ibirego bitandukanye kuva muri izi sitasiyo aho zibwaga mu buryo bumwe.

Abafashwe ni Nsabimana Straton ari nawe muyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul, aho bashukaga umukozi utanga esanse, bakamwaka telefone bishyuraho hanyumba bagahindura umubare w’ibanga.

Uko ubu bujura bwakorwaga

Iperereza rya RIB ryagagaje ko abaregwa bajyaga kuri sitasiyo za esanse, bamara kunywesha bakishyura amafaranga atangana na esanse bahawe. Umukozi wo kuri sitasiyo yahitaga abibona akababwira ko bohereje atuzuye, nuko bakamusaba telefoni ye kugirango birebere neza ko ibyo avuga ari ukuri, ariko ari amayeri yo kugirango abahe iyo telefoni bishyuraho.

Umwe muri aba yifashishije mudasobwa babaga bitwaje mu modoka agahitaga anyura ku muyoboro wa MTN ukoreshwa n’abafite kode zo kwishyuriraho za MoMo Pay (MTN MoMo Business Partner Portal), hanyuma bagashyiramo kode yo kwishyuriraho ya sitasiyo ariko bakemeza ko bibagiwe umubare w’ibanga (Forgot Password).

Icyo gihe sisiteme yahitaga ibaha ijambo ry’ibanga (One Time Password) kuri ya telefoni bahawe n’umukozi wa sitasiyo ya esanse bakabona uburenganzira (Access) bwo guhindura wa mubare w’ibanga (Password).

Nyuma yo guhindura umubare w’ibanga bahitaga biyoherereza (kuri numero yabo) amafaranga bashaka bakoresheje application ya (MTN MoMo Business Partner Portal) bitabasabye kuba bafite simcard yo kuri sitasiyo (Physical Simcard).

Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga yose hamwe angana na 17,980,641frw kuri sitasiyo 9 zihereye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye.

Bakurikiranyweho  ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

RIB irasaba abakozi b’ama sitasiyo ya esanse kugira amakenga bagashishoza, bakirinda umuntu ubusaba telefoni bishyuriraho ngo ayifate mu ntoki, kuko iyo niyo ntandaro y’ubwambuzi bushukana. Iranaburira abafite imigambi y’uburiganya nk’ubu kuyihagarika kuko ubushobozi bwose bwo kuyitahura bagafatwa, bagahanwa buhari.

Icyaha cyo kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000frw).

Icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000frw).

Comments are closed.