“Bazamuguhe umurye…” Amwe mu magambo atumye RIB ita muri yombi J.Paul Nkundineza

3,003

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Jean Paul Nkundineza nyuma y’aho uyu mugabo yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yikoma uwitwa Jolly.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa X, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyamakuru wigenga (Freelancer) uzwi nka Nkundineza Jean Paul nyuma y’aho uyu mugabo yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye (Ibikorera kuri youtube) yibasira umukobwa uzwi nka Jolly.

RIB yavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutukana, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

RIB yakomeje ivuga ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwica amategeko y’igihugu.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC (Rwanda Media Commission) rwabanje gutumira uyu mugabo ngo baganire ariko undi avuga ko adafite itike imugeza i Remera aho urwo rwego rukorera, ndetse amakuru akavuga ko nyuma y’aho yahise akuraho terefone.

Jean Paul Nkundineza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mugabo Jean Paul azwi cyane mu nkuru zo mu nkiko, ariko muri kino kibazo cya Prince Kid yagaragaje ko ashyigikiye cyane uregwa ariwe Kid.

Comments are closed.