Bianca yahishuye akayabo katikiriye ku mwambaro yaserukanye mu birori bya “Bianca Fashion Hub”
Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca, ubwo yitabiraga ibirori yateguye yise “Bianca Fashion Hub” yaserutse yambaye ikanzu itukura yamutwaye asaga ibihumbi 500Frw.
Uyu mukobwa ‘Red Carpet’ yayinyuzeho nk’umwamikazi, aberewe bigaragara.
Yari yambaye ikanzu ngufi itukura ifite ikote rirere rirenzeho. Uwo mwambaro wakozwe na Isha Collection, asobanura ko wamutwaye ibihumbi 500 Frw.
Ku mutwe yari yambaye ingofero yakozwe na Tanga Design ku bihumbi 50 Frw mu gihe inkweto ndende za High Hills yari yambaye zo yaziguze ibihumbi 60 Frw.
Amaherena maremare yari yambaye yasobanuye ko yayaguze ibihumbi 15 Frw mu gihe makeup yakorewe na “Nadia Makeup” yazishyuye ibihumbi 30 Frw, bivuze ko uko yagaragaraga inyuma byari bifite agaciro k’ibihumbi 635 Frw.
Bimwe mu byatumye atekereza gutegura ibirori by’imideli ni uko abantu bakunze kumubwira ko yambara akaberwa, bituma yifuza gutegura igikorwa cyahuriza hamwe abantu bambaye neza.
Bianca Fashion Hub yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 kuri ONOMO Hotel.
(Src:Igihe.com)
Comments are closed.