Bidasubirwaho, Cristiano Ronaldo amaze kwerekeza mu ikipe ya Man. United

4,397
Kwibuka30
On this day: Manchester United sign Cristiano Ronaldo -
Nyuma y’igihe benshi bibaza aho uno mukinyi w’igihangange agiye kwerekeza nyuma yo kugaragaza ko atishimiye kuba mu ikipe ya Juventus, kuri ubu bimaze kwemezwa n’ikipe ya Manchester United ko yarangije ibiganiro na Juventus, ibiganiro byerekeje uno mugabo muri Manchester United.

Ikipe ya Manchester United yemeje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani kuba yagura Cristiano Ronaldo akagaruka Old Trafford aho kujya Etihad kwa Manchester City.

Ibinyujije ku mbuga zayo, iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester yemeje ko yamaze kumvikana na Juventus kuba yagura Cristiano Ronaldo wari usigaje umwaka umwe muri iyi kipe akagaruka muri Manchester United yagezemo 2003 akayivamo 2009 agiye muri Real Madrid batandukanye 2018 ajya muri Juventus mu Butaliyani.

Si ibyo gusa, iyi kipe yanemeje ko n’ibirebana n’umukinnyi ku giti cye(Personal terms) bamaze kumvikana n’uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal

Ibi byakurikiwe na post bahise bashyira ku rukuta rwabo rwa Twitter baha ikaze uyu mukinnyi wayihesheje igikombe cya Champions League cya 2008 ari nacyo iheruka, bivugwa ko yamutanzeho miliyoni 21 z’amapawundi.

Yerekeje muri Machester United mu gihe byavugwaga ko ari businyire ikipe ya Manchester City ari yo yamwifuje mbere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, uyu mukinnyi w’imyaka 36 yagiye ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe cya Continassa, akaba yahamaze isaha n’igice asezera abakinnyi mbere y’uko batangira imyitozo.

Kwibuka30

Uyu mukinnyi byavugwaga ko agiye kwerekeza muri Manchester City nk’uko ikinyamakuru cy’imikino Sky sports cyabitangazaga ko umuhagarariye, Jorge Mendes yabwiye iyi kipe ko umukiriya we atakifuza gukinira Juventus.

Jorge Mendes: Super agent to Cristiano Ronaldo, Jose Mourinho moves into  cycling - Eurosport
Bwana jorge mendes, uhagarariye inyungu za Cristiano yari amaze gutangaza ko Ronaldo atishimiye kuba Muri Juventus, ndetse byavugwaga ko uno mugabo yaba yaragiranye ibiganiro rwihisha n’umutoza wa Manchester City

Ariko amakuru avuga ko Man United ubwo yumvaga ko agiye kujya muri Man City ari bwo yahise ikora ibishoboka byose ngo imusubirane ariko ntajye mu bakeba.

United fans welcome back Cristiano Ronaldo | Granada - ITV News
abakunzi benshi ba Manchester united bari bamaze iminsi bavuga ko bifuza ko uno mugabo wazamukiye muri ino kipe agaruka akayikinamo.

Ronaldo yinjiye muri Juventus mu mwaka wa 2018 avuye muri Real Madrid kuri miliyoni 105 z’amapawundi, yayitsindiye ibitego 101 mu mikino 134, batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona, igikombe cya Copa Italia ndetse na bibiri bya Super Cup.

Leave A Reply

Your email address will not be published.