Muri 23 Mashami azifashisha nta n’umwe wo muri Rayon sport wahamagawe

4,011
Kwibuka30
Kuri uyu wa gatanu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashamu Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha ahangana n’ikipe ya Mali na Kenya.

Umutoza wikipe y’Igihugu ’Amavubi’, yamaze gutangaza abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Mali na Kenya batarimo umukinnyi wa AFC Eskilstuna, Rafael York utegerejwe na benshi.

Kuri runo rutonde rwashyizwe hanze n’umutoza, nta mukinnyi n’umwe ukinira ikipe ya Rayon sport, ikipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda ariko benshi bakaba bemeza ko imaze igihe mu bibazo ndetse ikaba itaritwaye neza muri championnat iherutse.

Ni umukino wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho Amavubi azakina na Mali muri Maroc tariki ya 1 Nzeri, maze tariki ya 5 Nzeri 2021 azakire Kenya i Kigali.

Amavubi azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 saa saba z’ijoro. Ikipe y’Igihugu izakina na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya ‘FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.’

Mashami Vincent akaba yamaze gutoranya abakinnyi 23 agomba kuzifashisha kuri uyu mukino, ntabwo hagaragaramo izina rya Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden wari witezwe na benshi.

Kwibuka30

Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko kubera ko uyu mukinnyi ataragera mu Rwanda nta passport cyangwa ibyangombwa by’u Rwanda afite bityo ko atazakina umukino wa Mali, bazahurira n’abandi muri Maroc ubundi bazane mu Rwanda ashakirwe ibyangombwa ku buryo azakina umukino wa Kenya, tariki ya 5 Nzeri. Gusa andi makuru avuga ko yifuzwa na Angola se avukamo.

Rafael York kimwe n’abandi bakinnyi barimo Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad baturuka ku mu gabane w’u Burayi bazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho Imanishimwe Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.

Dore abakinnyi 23 umutoza Mashami Vincent azifashisha kuri uyu mukino

Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway)

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC, Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(FAR Rabat, Egypt), Bayisenge Emery, Rukundo Dennis (AS Kigali, Rwanda), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France)

Abakina hagati: Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC, Rwanda), Yannick Mukunzi(Sandvikens IF, Sweden), na Haruna Niyonzima(AS Kigali, Rwanda)

Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda), Kagere Medie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC, Rwanda), Byiringiro Lague(APR FC,Rwanda), Twizerimana Onesme(Police FC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.