Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakinnyi guhera muri Werurwe 2020.

11,960
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bayo kuva muri Werurwe 2020 kubera ibihe bya Covid-19.

Rayon Sports imaze amezi atatu idahemba, aho abakinnyi baheruka umushahara wa Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko bamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kuva muri Werurwe binyuze mu bwumvikane nabo.

Ati “Nibyo twahagaritse imishahara yabo nyuma yo kuganira nabo binyuze ku rubuga rwa Whatsapp ndetse binyuze ku barimo kapiteni wabo [Rutanga] ntacyo bibatwaye. Twumvikanye ko tubashakira umushahara wa Gashyantare 2020, ubundi tukazakomeza kubitaho muri ibi bihe, aho ibyo tubaha bijya kugera kuri 50% by’umushahara.”

Kwibuka30

Ibaruwa abakinnyi bashyikirijwe, yanditswe tariki ya 15 Werurwe 2020.

Nkurunziza yavuze ko impamvu abakinnyi batinze kuyishyikirizwa ari uko hagombaga kubanza kubaho kumvikana nabo,Rayon Sports ikipe isanzwe ifite abakunzi benshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.