Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore nawe igahita yiyica.

8,401

Umugabo witwa Ngendahimana Léonidas w’imyaka 63 y’amavuko wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza arakekwaho kwica umugore yari yarinjiye witwa Nabigize Delia w’imyaka 35 na we agahita yiyahura akoresheje umugozi.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Nyanza zivuga ko Ngendahimana Léonidas yari yarinjiye uwo mugore witwa Nabagize Delia w’imyaka 35 y’amavuko amusanze mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Runga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, ayabwiye IGIHE dukesha amakuru y’ibanze yamenyekanye yemeza ko abo bombi bari baratandukanye nabo bari barashakanye noneho bakajya basurana bagakorana imibonano mpuzabitsina.

Ati Ayo makuru ni yo ariko uriya mugore yari yaratandukanye n’umugabo we byemewe n’amategeko ndetse n’uriya mugabo yaratandukanye n’umugore we. Kuko bari abaturanyi bajyaga basurana bakaryamana noneho buri umwe agataha iwe.”

Kuri iki Cyumweru nibwo umugore yasuye Ngendahimana nkuko byari bisanzwe ariko bigeze ahagana 18h00 abaturanyi bagira amakenga babonye adasohotse bituma bajya kureba basanga bombi bapfuye.

CIP Twajamahoro ati Ubwo abaturanyi bagiyeyo basanga uwo mugabo amanitse mu mugozi yapfuye barebye mu kindi cyumba basanga uwo mugore na we yapfuye. Iperereza ryatangiye kuko bikekwa ko uwo mugabo yishe uwo mugore arangije ariyahura.”

Akomeza avuga ko mu busanzwe nta amakimbirane azwi bari bafitanye ku buryo yatuma bicana.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no gushwana muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yabibukije ko abagirana ikibazo bakwiye kwitabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano zikabafasha kubikemura aho gukimbirana no kwicana.

Imirambo yabo bombi yahise ijyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma mu gihe ipererereza rigikomeje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.